REB “Mudasobwa imwe kuri buri mwarimu’, Umuyobozi Mukuru wa REB

0
1314

Ejo, Ku bufatanye na @WorldBank ,muri gahunda ya ‘Mudasobwa imwe kuri buri mwarimu’, Umuyobozi Mukuru wa REB,

@mbanelson ashyikirije mudasobwa zisaga 7,000 Abayobozi bashinzwe Uburezi mu Turere twose bari kumwe n’Abayobozi b’amashuri nderebarezi. Izi mudasobwa zigenewe abarimu.

Usibye mudasobwa zigenewe abarimu , Umuyobozi Mukuru wa REB, @mbanelson abashyikirije kandi mudasobwa zigomba gushyirwa mu byumba bw’ubushakashatsi mu mashuri (Smartclassrooms), ibikoresho abarimu bifashisha batanga amasomo (Projectors, Screen Projectors,Sound systems). @WorldBank

Nyuma yo gutanga izi mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho,Umuyobozi Mukuru wa REB,

@mbanelson yagize ati: Ubu twishimira ko abarimu bo mu mashuri nderabarezi yose bafite mudasobwa zabo bwite kandi n’abandi bo muyandi mashuri nabo tuzabageraho kandi twaratangiye nk’uko nabo babizi.”

Mu izina ry’abarimu,Abayobozi bashinzwe Uburezi mu Turere n’Abayobozi b’amashuri Nderabarezi bashimye umusanzu Leta ikomeje guha abarimu,ndetse biyemeza ko bagiye gukurikirana imikoreshereze y’ibyo bikoresho kugira ngo bizatange umusaruro unoze ari wo Ireme ry’Uburezi.

@mbanelson

Umuyobozi Mukuru wa REB,

@mbanelson yavuze ko Leta ifite intego y’uko mu gihe gito kiri imbere abarimu bose bazaba bafite mudasobwa zabo bwite kandi ko ikoranabuhanga rigomba kwimakazwa ku kigero cyo hejuru mu mashuri yose mu byiciro byose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here