MINEDUC yijeje ko amasomo azatangira amashuri ya TVET yuzuye
Minisiteri y’Uburezi iramara impungenge abanyeshuri ndetse n’ababyeyi ko ibyumba bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bizaba byuzuye ubwo umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzaba utangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 25/10/2023.
Ni ibyumba hirya no hino mu gihugu byatangiye kubakwa muri iki kiruhuko. Ahashyizwe ibi byumba ubu imirimo yabyo irimo kugana ku musozo ku buryo abana bahoherejwe badakwiye kugira impungenge zo kuzatangirana amasomo n’abandi.
Bamwe mu babyeyi baturiye aya mashuri baravuga ko aje ari igisubizo cyiza kuko wasangaga urubyiruko rwinshi rwarangizaga icyiciro rusange rukabura ubushobozi bwo gukomeza rugahitamo kwicara bikaruviramo kwishora mu ngeso mbi.
Urugero nko ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kinteko mu Karere ka Gisagara ni hamwe huzuye ibi byumba. Abaturiye iri shuri baravuga ko kuba harashyizweho imyuga y’ubuhinzi n’ubwubatsi bigiye gufasha urubyiruko rwo kuri aka gace rwajyaga rukora ingendo ndende rujya kwiga mu Karere ka Huye.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro Eng. Paul UMUKUNZI atangaza ko imirimo yo kubaka ibi byumba henshi igeze ku musozo ku buryo ikigiye gukurikiraho, ari ukohereza kuri ibyo bigo ibikoresho bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri baziga.
Uyu mwaka ushize byibuze imirenge isaga 390 ifite byibuze ikigo cy’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro. Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.
Mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi.