Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje ko kuba ururimi rw’amarenga rutaremerwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda biri mu bikomeje kubabera ikibazo cy’ingutu kinaganisha ku ihohoterwa no kutitabira gahunda za leta.
Ibi babitangaje ubwo batangizaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Kudasobanukirwa gahunda za leta zirimo izo kurwanya ubukene n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage nk’amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, kutabona serivisi zirimo iz’ubuzima, ubutabera, kuba nta tegeko ririho ribemerera gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, ikibazo cyo gukora ibizamini byo gupiganira akazi bagatsinda icyo kwandika bagera ku kizamini cyo kuvuga ntibemererwe ndetse no guhabwa akato.
Ni ibibazo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko bikomoka ku kuba mu Rwanda ururimi rw’amarenga rutaremerwa nk’indimi zikoreshwa mu buyobozi no muri serivisi zitandukanye.
Ubwo batangizaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kiganiro n’abanyamakuru umuryango Nyarwanda w’abafite ubu bumuga bagaragaje ko iki cyumweru kizibanda mu kumenyekanisha uburenganzira bwabo no kugaragaza ko nabo bashoboye.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwanagaragaje ko hakiri ikibazo cyo kuba nta mibare yabo izwi kuko iyo babonye mu ibarura rusange ry’abaturage idahuye n’iyo bo bafite kuko ngo hari abatarabaruwe.
Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni igitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubu bumuga. Bagaragaje ko ku Isi habarurwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri miliyoni 70.