“Ibizamini bitegurwa na NESA byoroshye kurusha ibitegurwa n’Akarere”
Abanyeshuri batandukanye, abashinzwe amasomo ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri baratangaza ko ibizamini bitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri (NESA) byoroha kurusha ibitegurwa n’Akarere.
Igihembwe cya Mbere abarimu mu kigo cy’ishuri ni bo bategurira abanyeshuri ibizamini, mu gihembwe cya Kabiri bagategurirwa ikizamini ku rwego rw’Akarere mu gihe igihembwe cya Gatatu ibizamini bitegurwa na NESA.
Hitimana Thomas, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Nkaka riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ahamya ko gutegurirwa ikizamini na NESA bibafasha cyane.
Mu gihembwe cya mbere iyo abarimu bateguye ngo usanga abanyeshuri bakorera ku mpapuro zisanzwe zo mu ikaye hanyuma umwarimu akandika ikizamini ku kibaho.
Ahamya ko NESA iba yateguye kandi ikagendera ku murongo w’ibintu byateganijwe kwigisha, kuri buri mutwe (Unity) wisomo NESA iteguraho.
Ati: “Iyo usuzumye ikizami cya NESA kuri buri mutwe bawubazaho akantu, barabaza nta kintu basimbukaho. Iyo Akarere kabajije hari ubwo umwarimu asanga yararangaye akavuga ati noneho NESA nitegura abana bazatsindwa, bigatuma yihutisha amasomo kugira ngo igihembwe cya Gatatu abanyeshuri batazatsindwa”.
Sibomana Elyssa wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza muri G.S Nkanka yabwiye Imvaho Nshya ko ikizamini cyateguwe n’Akarere mu gihembwe cya Kabiri cyari gikomeye kurusha icyateguwe na NESA.
Ati: “Ikizamini NESA yateguye ndabona cyoroshye kuruta icya Kabiri cyateguwe n’Akarere. Njye najyaga numva ko ibizamini bya NESA biba bikomeye ariko nk’isomo ry’Ikinyarwanda, Imibare na Siyansi byari byoroshye”.
Igihozo Abedrey wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kuri G.S Batima mu karere ka Bugesera, agaragaza ko itandukaniro riri mu bizamini bitegurwa na NESA n’ibitegurwa n’abarimu ngo abarimu bategura ibyo mu ikayi.
Yagize ati: “Ibizamini bitegurwa n’abarimu usanga bategura ibiri mu ikayi ariko NESA yo itegura igendeye ku gitabo cyangwa ikita ku mitwe (Unity) yagenewe uwo mwaka murimo. Naho umwarimu ategura agendeye ku byo yigishije n’aho yageze yigisha.
Ku wateguye yifashishije igitabo bikomera ku muntu utize ariko k’uwize biba byoroshye kuko nta muntu wiga ngo bimukomerere, iyo wize biroroha”.
Nduwayezu Vedaste umwarimu wigisha Imibare n’Ubugenge mu karere ka Bugesera, asobanura ko mu gihembwe cya Mbere ari abarimu bibariza.
Ati: “Mu gihembwe cya Kabiri iyo Akarere kaduteguriye nta mpungenge bidutera kuko tugendera ku Mbata y’isomo (Scheme of Work).
Uwagendeye ku Mbata y’Isomo neza Akarere kaduhaye, n’ubundi nta kibazo agira, usanga bateguye bigahuza n’aho igihembwe cya Kabiri twagombaga kugisoreza”.
Nduwayezu avuga ko abarimu bategurira abanyeshuri ikizamini, Akarere na NESA bikabategurira bityo bakabikuramo inararibonye ku buryo ikizamini cya Leta kigera nta bwoba bafite.
Gashumba Jacques, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera, yabwiye Imvaho Nshya ko gutegurirwa ibizamini na NESA cyangwa Akarere nta mbogamizi abibonamo.
Yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko ari imbogamizi ahubwo byaje nk’igisubizo. Uko byagiye bigaragara mu myaka ya mbere y’iyi gahunda, hagiye hagaragara abarimu bigisha ntibarangize porogaramu.
[…] bakigisha isomo wenda rifite imitwe (Unity) 10 akigisha imitwe ibiri, indi ntayigishe.
Aho hafatiwe umwanzuro w’uko ikigo kigomba kubaza mu gihembwe cya Mbere, Akarere kakabaza mu gihembwe cya Kabiri noneho NESA ikabaza mu gihembwe cya Gatatu, abarimu kwirara kwababagamo kwarashize”.
Ngamije Ally Hassan, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umwarimu yigisha mu gihembwe cya Mbere akanitegurira ikizamini ku rwego rw’ishuri.
Ati “Mu gihembwe cya Kabiri umwana ashobora kwigereranya n’abandi ku rwego rw’Akarere, mu mpera z’umwaka akigereranya na bagenzi be mu gihugu hose.
Ikizamini gitangwa na NESA ni ikizamini cyiza kiba kigereranya umwana n’abandi ku rwego rw’igihugu kugira ngo niba abarimu batanabaza kimwe hatazabaho umwarimu wibariza utubazo tworoshye gusa.
Ibyo bishobora gutuma umwana yibwira ko ashoboye cyangwa n’ababaza ibikomeye umwana akaba yakwibwira ko wenda byose biba bikomeye, ni ibintu byiza cyane”.
Dr Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yabwiye Imvaho Nshya ko bigoye ko yahita yemeza ko ibizamini bitegurwa na NESA biba byoroshye.
Akomeza agira ati “Abanyeshuri ni byiza ko bumva ko ibizamini biboroheye, ni byiza kuko natwe dushaka ko batsinda”.
Ashimangira ko ibizamini by’igihembwe cya Gatatu bishingira ku byo abana bize mu bihembwe byose.
Kugira ngo ubuyobozi bwa NESA bushobore kumenya neza ikizamini abana batsinza neza, ari icy’igihembwe cya Kabiri cyangwa icya Gatatu bisaba ko bwabanza gushishoza cyangwa bugakora ubusesenguzi.
Ivomo:Imvaho nshya