Ikibazo cy’abajura mu by’ikoranabuhanga ntigisiba kwigaragaza mu isura nshya, ndetse muri iki gihe byanageze ku bantu bafite konti za email bamaranye imyaka irenga 10, ubusanzwe babaga bumva ko uko kuzirambana ari byo bibahamiriza ko umutekano wazo ari ntavogerwa.
Polisi yo muri Nottinghamshire mu Bwongereza, yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu bagerageze kongera guhagurukira uburyo bwo gucungamo umutekano ujyanye n’iby’ikoranabuhanga, aho yagaragaje ko abakora ibyaha byifashisha ikoranabuhanga batangiye kwinjirira za email zimaze imyaka irenga 10 zikoreshwa.
Bene zo baburiwe babwirwa ko byoroshye kuzinjirira bitewe n’uko zirangwa no kuba zifite ijambobanga ridakomeye bigatuma abo bagizi ba nabi bazigeramo bitabavunnye.
Umuyobozi mu Ishami rya Polisi ya Nottinghamshire ushinzwe gukumira no kurwanya abakora ibitero by’ikoranabuhanga, Kirsty Jackson, yasobanuye ko iki kibazo kiri gukurana ingoga ku buryo giteye inkeke.
Ati “Ku bw’amahirwe make turabona byiyongera cyane ku buryo konti zimaze igihe ziri kwinjirirwa cyane.”
Yagaragaje ko bigira ingaruka zikomeye kuri ba nyiri izi emails aho amabanga yabo amenywa n’abashaka kubagirira nabi, bakibwa cyangwa bagatotezwa cyangwa se bikanabaviramo kujya bahorana umuhangayiko bibaza icyo bashobora gukora ku buryo binaganisha ku kuba bakwibasirwa n’ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.
Abantu bagirwa inama yo kugerageza kurinda umutekano wabo mu by’ikoranabuhanga, bita ku ijambobanga bahitamo kuri konti za emails n’ibindi bifitanye isano nka konti bakoresha ku mbuga nkoranyambaga zabo n’ibindi.
Indi nama itangwa, ni iyo gukoresha uburyo buzwi nka “2-step verification” cyangwa nka “2SV” kuko byo bishobora no gukumira umugizi wa nabi kwinjirira muri konti kabone n’ubwo yaba afite ijambobanga, bitewe n’uko hari imibare abanza gusabwa nyuma yo gushyiramo ijambobanga.
Mu gihe ubonye ubutumwa bugusaba gukoresha ubu buryo bwa 2-step verification mu gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, usabwa kujya ubuha agaciro ukabikora kuko bigufasha kwiyongerera umutekano mu gihe wakwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Ikindi ugirwaho inama ni ukugenzura Security Settings za konti ya email yawe, ukareba ko ushobora guhindura ijambobanga ukoresha ukarikomeza, ukanahitamo gukoresha bwa buryo bwa “2SV” kugira ngo ubashe kwizera ko urinzwe mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
IVOMO:Igihe.com