UNICEF igaragaza ko gukina n’umwana bimufasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe

0
53

Gukina ni bwo buryo bufasha abana bato kwiga, bakanasobanukirwa Isi barimo. Iyo bishimye, baba bubaka ubumenyi, imibereho myiza n’ibyiyumviro ndetse bakaguka mu buryo bw’imitekerereze. Imbaraga zo gukina zirenze kuba umwana yakwiga hakiri kare, kuko bigira uruhare rukomeye mu kubaka ubuzima bwo mu mutwe.

Ni ngombwa ko umenya ibyiza byo kugira igihe cyo gukina n’umwana wawe, kuko abana bakina n’ababyeyi babo buri gihe, bagira ibyago bike byo guhangayika, kwiheba, ubugome ndetse no kugira ibitotsi bikabije.

Gukina k’umwana n’umubyeyi bikomeza ubucuti hagati yabo, kuko biba ari ibihe byo gusangira ibyishimo no kwiga, bigafasha umwana kurushaho kwegerana n’abamurera, kandi bituma yigirira icyizere kuko aba yumva afite agaciro, akumva ko ari uw’ingenzi.

Bimuha kumva urukundo, kugira umutuzo no kumva yitaweho. Umubyeyi aba ameze nk’ushyizeho urufatiro rw’iterambere ry’amarangamutima y’umwana n’ubumenyi mu mibereho myiza ye kuko aba abungabunga ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Mu mikino myiza yo gukina n’umwana harimo nko kubyina no kuririmba. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), risobanura ko ari uburyo bwiza bwo kugabanyiriza umwana umuhangayiko. Iyo uri gukina na we, uri guseka, wishimye, umubiri urekura umusemburo witwa ‘Endorphins’ utuma umera neza, binafasha umubyeyi kwiyibagiza akazi yahozemo cyangwa ibindi bikorwa.

Mu mikino, ababyeyi babasha kubona ibibazo by’ihungabana abana bafite, binyuze mu byiyumvo nko kubabara, kugira ubwoba bukabije, imyitwarire idahwitse ndetse n’indi itajyanye n’ikigero arimo. Babasha gusobanukirwa ibitagenda mu bana babo, kuko abenshi baba badafite amagambo yo kubisobanura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here