Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hakozwe amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi itanga.
Ni avugurura yatangajwe ubwo yageraga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/2024.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize. Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda. Zavuye ku 161 zigera kuri 88.
Minisitiri Dr Ngirente, yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Muri aya amavugurura biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Muri gahunda Leta yihaye yo kubaka ishuri ry’imyuga muri buri murenge, kugeza ubu hamaze kubakwa 392 mu gihe hasigaye 24.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko amashuri asigaye na yo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu 2024/2025.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu byo amavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda azakemura harimo n’icy’abanyeshuri bajyaga guhatanira amasoko.
Ati: “Hari aho abana basigaye bajya mu masoko, bakajya muri ruswa n’abacuruzi. Umwana yaje kwiga ntiyaje guhahira kaminuza”.
Minisitiri Dr Ngirente yavuze kandi ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri ahanitse, aho yashimangiye ko nta shuri ryemerewe kuzamura amafaranga kitabiherewe uburenganzira na MINEDUC.
Ati: “Uwashaka gutera inkunga ikigo, yaba ari umugiraneza rwose. Inkunga iremewe ariko icyo twanga ni ukugenda muri ababyeyi batanu [mugakora inama] mukavuga ngo umusanzu urahindutse.
Mu mavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda Kandi guhera umwaka ugiye gutangira w’amashuri ya Kaminuza, abanyeshuri baziga Programs zigabanyije, 88 mu gihe bigaga 161, amasaha yo kwiga nayo yarongerewe mu cyumweru.
Amafaranga ya Buruse yo gutunga umunyeshuri ku ishuri azajya atangwa amezi 13 mugihe bayahabwaga mu mezi 10.
Ivomo:mamaurwagasabo.rw