Uwashinze TAT ’yashukaga abantu ikabarya amafaranga’ yatawe muri yombi
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha.
Iyi sosiyete ya TAT Power Solar Systems yanditse kuri Nsengiyumva Emmanuel, ivuga ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage, nk’uko bigaragara ku cyemezo cyo kuyandikisha (Company registration certificate) cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Dr. Murangira yavuze ko kuba umuntu cyangwa sosiyete ifite icyangombwa gitangwa na RDB ari kimwe no gukurikiza ibyanditse kuri yo bikaba ikindi.
Sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, ihera mu Karere ka Rusizi.
RIB yatangaje ko sosiyete ya TAT yitwazaga uruhushya yahawe igashishikariza abantu kuyiguramo imigabane ibizeza ko izabungukira inyungu bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo, ibyo bikaba binyuranye n’icyo yandikishije muri RDB.
Kugira ngo ukorane na TAT byasabaga ko uba ufite ‘application’ muri telefone yawe, hanyuma ukabona ijambo winjiriramo n’ijambo banga uzajya ukoresha hakaba hari uburyo ngo yakoreshaga kugira ngo umuntu abe yabona inyungu bitewe n’umubare w’amafaranga yashoyemo.
Amafaranga macye umuntu yashoboraga gushoramo ni 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.
Umuvugizi wa RIB ati “Nyiri TAT yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi batabyemerewe (imigabane) ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
“Kugeza ubu hakaba hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga na miliiyoni 90 Frw.”
Umuvugizi wa RIB ati “Hari icyo RIB isaba abaturarwanda, ni uko bajya bashishoza bakamenya neza aho bagiye gushora amafaranga yabo, nta kureba ngo uyu afite icyangombwa cya RDB gusa.”
Nsengiyumva Emmanuel nyiri sosiyete ya TAT, yakoreraga mu Karere ka Rusizi, mu Karere ka Huye, mu Karere ka Kayonza, aka Rubavu no mu Mujyi wa Kigali, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukangurira abaturarwanda bose kwirinda gukururwa n’inyungu z’umurengera bizezwa bababeshya barangiza bagashora amafaranga yabo.
Dr. Murangira ati “Abantu nibagire amakenga, aho Isi iri kugana muri ino minsi ni aho ikoranabuhanga naryo ririgukoreshwa mu buryo bwo gukora ibyaha mu buryo budakoresheje kiboko. Abantu rero bari bakwiriye kugira ubushishozi bakirinda abo baza babizeza inyungu zidasanzwe bakoresha amagambo meza, bikarangira babatwaye umutungo wabo”.
“Ibi ni ibyaha bishobora kwirindwa igihe cyose abantu bazirinda kugwa mu mutego w’aba bagizi ba nabi, ikindi abantu bamenye ko ubu bwambuzi bushukana buza mu buryo bwinshi ariko bose bagahurira ku kintu cyo kwizeza inyungu z’umurengera.”
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko igitangaje ari uko na nyuma y’uko Nsengiyumva Emanuel wa TAT na Uwimana Jean Marie Vianney wa STT batawe muri yombi, hakiri abantu bari gushukwa ngo batange andi mafaranga kugira ngo babafungurire, nabo ngo bakayatanga.
Ati “Ese kuki aba bantu batumva kandi ngo bakurikize ubutumwa RIB n’izindi nzego batanga? Abantu bari bakwiriye kwumva ubu butumwa bakirinda.”
Yavuze ko n’abashuka abantu ngo babatware utwabo “bamenye ko bitazabahira, ntabwo RIB izabihanganira, bazafatwa bagezwe imbere y’ubutabera.”
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Naho icyaha cyo kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha, gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.