Komisiyo y’Abakozi ba leta, yatangaje ko mu igenzura yakoze mu turere 13 two hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’uko abarimu bashyirwa mu myanya ndetse n’imicungire yabo, yasanze hari abagera kuri 480 bahawe akazi batagaragaje impamyabumenyi
Utwo turere ni utwari twasigaye tudakorewe igenzura ryari ryabaye mu mwaka wabanjirije ushize. Komisiyo y’Abakozi ba leta yavuze ko yasanze imyanya yari yaremejwe ko ishyirwamo abarimu yari 42009 ariko abahawe akazi bakaba bari 41024 bangana na 97,6%.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yavuze ko mu gusuzuma amadosiye y’abo barimu bari mu myanya byagaragaye ko abarimu 1627 bashyizwe mu myanya batagaragaje icyemezo cy’ingangabihano. Abandi 693 bashyizwe mu myanya batagaragaje icyemezo cya muganga wemewe na leta.
Hari abarimu 550 batahawe amabaruwa abashyira mu kazi naho 480 bashyizwe mu myanya batagaragaje impamyabumenyi nk’uko Sebagabo yakomeje abisobanura.
Yavuze ko hanagaragaye abandi 155 badafite amadosiye y’akazi yuzuye n’abandi 125 bashyizwe mu myanya batagaragaje ‘equivalence’ z’impamyabumenyi zabo na 14 bazifite ariko zikaba zitagaragaga ku rutonde rwa HEC.
Yavuze ko Komisiyo izakurikirana ko REB irangiza ikoranabuhanga ryo gushaka no gukurikirana abarimu kugira ngo ibibazo bikigaragara bibashe gukemuka.
Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kunoza imicungire y’abarimu, komisiyo izakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA kugira ngo mu igenzura gikora kijye kinasuzuma dosiye z’abarimu mu buryo buhoraho.”
“Abatanze ‘equivalence’ zitagaragara ku rutonde rw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), komisiyo izakomeza kubashyikiriza Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.”