Kuki Intara y’Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi?

0
30

Mu Karere ka Musanze hateraniye inama mpuzabikorwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango.

Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko muri iyi Ntara hari ibibazo bikomeye bikomeza kugaragara birimo ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bakomeje guhohoterwa bagaterwa inda, aho Uturere twa Musanze na Gicumbi tuza imbere aho kuva uyu mwaka wa 2024 watangira abasaga 400 bamaze guterwa inda .

Hagaragajwe kandi ko iyi Ntara igifite ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi bari hejuru ya 30%.

Akarere ka Burera niko kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari ku gipimo cya 30.7%, nyamara muri rusange iyi Ntara ari agace gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire z’abana bato no kongera gufata izindi ngamba ku bibazo bitarakemuka.

Iyi nama irimo gusuzumirwamo ibibazo bibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje kubera mu muhezo, aho byitezwe ko inzego zitandukanye ziri busase inzobe ku byuho bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zarafashwe n’imari iba yarashowe mu guhangana n’ibyo bibazo, ku mpamvu bidakemuka burundu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here