Umwalimu SACCO icyo ivuga “Niba amabaruwa Abarimu bajyana mu kazi bahabwa n’uturere ntagaciro aba afite muri SACCO iyo bagiye gusaba Inguzanyo aho gusinyirwa na bagenzi babo bakorana”?

0
100

Niba amabaruwa Abarimu bajyana mu kazi bahabwa n’uturere ntagaciro aba afite muri SACCO iyo bagiye gusaba Inguzanyo aho gusinyirwa na bagenzi be bakorana”?

Ndabasuhuje abantu bayoboye MwalimuSacco . Hari abarimu bibaza impamvu ushaka inguzanyo asabwa gusinyirwa na bagenzi be bakorana kandi ari umukozi wa leta ufitanye amasezerano na leta.Amabaruwa abajyana mu kazi bahabwa n’uturere nta gaciro aba afite muri SACCO?

Umwalimu SACCO mugusubiza ikibazo cya TWAHIRWA Alphonse:

Bwana Alphonse, Mu mategeko biremewe ko ikigo cy’imari gisaba usaba inguzanyo kugira abishingizi b’inguzanyo yasabye kuko ni bumwe mu buryo bwo kwishingira inguzanyo bukoreshwa n’ibigo by’imari harimo n’Umwalimu SACCO

Umunyamuryango ushaka inguzanyo ku mushahara, idatangirwa ingwate y’umutungo, ashaka abishingizi, ubu buryo bukaba bwarashyizweho mu rwego rwo kwirinda igihombo giterwa n’abantu bahabwa inguzanyo bakaburirwa irengero kandi nta ngwate….

kngo abafashe kureba ko bashobora guhamagarwa ngo bakore ibyo bishingiye. Ku bijyanye n’ibaruwa ishyira umuntu mu mwanya cg amasezerano,byifashishwa kugira ngo hamenyekane ko koko uwo muntu ari umwalimu.Ariko mu gihe yaba atishyuye inguzanyo,ntabwo byakishyura inguzanyo…

….Ariko umunyamuryango utabonye abishingizi b’inguzanyo, azana ubundi bwishingizi bw’inguzanyo yafashe, bwafatirwa mu gihe yaba atakibashije kwishyura iyo nguzanyo. Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here