Abadepite bagaragaje impungenge ku mitangire n’imikorere y’akazi mu nzego z’ibanze

0
167

Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Nteko Ishinga Amategeko yakemanze uburyo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahabwa akazi, igaragaza ko bishoboka ko abagahabwa bakabona mu buryo butemewe, ari na yo mpamvu gutanga serivisi mu nzego z’ibanze biri kuri 75,6% ndetse n’icyizere abaturage bazifitiye kikaba gikomeje kugabanyuka.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 30 Mutaerama 2023, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yatangaga ibisobanuro kuri iyi komisiyo, ku bijyanye na raporo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse gushyira hanze.

Serivisi mbi zo mu nzego zibanze zagarutsweho n’abadepite batandukanye barimo Depite Mukarugwiza Annonciata, na mugenzi we, Bizimana Minani Déogratias.

Depite Bizimana yagize ati “Serivisi z’ibanze ni ho duteze amakiriro ariko uburyo mushaka abakozi hashobora kuba harimo akantu. Ndabizi hari buriya buryo Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) rikoresha, ariko rishobora kuba ribaha abakozi badashoboye. Abantu banenga ukuntu abakozi binjira mu kazi mu nzego z’ibanze.”

Uyu mudepite yakomeje ati “Tubwizanye ukuri umuntu atanga icyo afite. Iyo urebye raporo y’abakozi ba leta tuzanirwa buri mwaka ubona hari ibibabazo bidasanzwe. Icyo muzakirebeho. Ese RALGA abakozi ibahereza bujuje ibisabwa […] na yo iha akazi ibindi bigo bishaka abakozi. Umukozi winjiye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko atanga serivisi mbi kuko ntacyo aba aramira.”

Depite Bizimana yanagaragaje impungenge ku kibazo cy’ubusumbane bw’imishahara ku bayobozi b’utugari bo mu cyaro no mu mujyi, ikibazo cyagaragarijwe abadepite ndetse na Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndashaka kubaza Minisitiri icyo muri kugikoraho kuko twarakigaragaje, Ese kigeze he?”

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko ubu bari kuvugurura utugari kuva ku kutwubakira aho dukorera, gushyiramo abakozi bujuje ibyangombwa, kubakira abakozi ubushobozi ndetse no kuganira ku mishahara bahembwe ikaba yanozwa.

Ati “Turi kuganira ku buryo bwo gushyiramo abakozi babizobereye bari kuri urwo rwego. Ni ibintu bigeze ahantu heza kuko icyo gitekerezo cyamaze kwemerwa, igihari ni uko turi kuganira kugira ngo bihabwe ingengo. Ubu turi guhindura uko ubuyobozi bw’akagari bwubatswe, ibijyanye n’akazi ndetse n’ugakora ibyo agomba kuba yujuje n’ibindi.”

Ku bijyanye n’imishahara yavuze ko abenshi mu bayobozi b’utugari bahemberwa impamyabushobozi bafite, ahishura ko abenshi ari abasoje ayisumbuye gusa, agaragaza ko bari gukora amavugurura azasiga ibintu bigiye mu buryo.

Ati “Kugira ngo mubyumve neza ubu dufite utugari 2148. N’iyo wakongeraho ibihumbi 100 gusa, bara izo miliyari wumve iyo ngengo y’imari. Ni ibintu turi kuganiraho ngo turebe uko twabikora.”

Yagaragaje ko mu tugari hasigaye ibibazo cyane by’abakozi bahora basezera, rimwe ugasanga umwe yagiye kwiga muri kaminuza, undi yagiye gucuruza, ibituma serivisi zigenda nabi ku buryo umuturage wari ufitanye gahunda n’umuyobozi ku kibazo runaka, ejo asanga yagiye ntigikemurwe, akagaragaza ko ibyo byose biri gukorwaho, urwego rw’akagari rukaba urwego ruhamye.

Minisitiri yavuze ko kandi kuri ubu bari gufasha kubona aho utugari dukorera ku buryo mu myaka ibiri bihaye gahunda y’uko buri kagari kazaba gafite ibiro.

Yavuze ko uyu mwaka hari kubakwa utugari dushya 58 ndetse utundi 201 tukaba turi gusanwa hakazaba hasigaye hafi kimwe cya kabiri tutubatse ariko “na two tuzashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”

Ikindi ni uko ngo bari gufasha abayobozi b’utugari bose kubona uburyo bwo kugenda bahabwa moto, ku buryo mu mwaka utaha nta n’umwe uzaba usigaye adafite moto, akagari kakaba kamwe mu nzego zikemura ibibazo byinshi by’abaturage.

Minisisiri Musabyimana yagaragaje ko bari gukora ku buryo inzego z’ibanze by’umwihariko akarere, buri gihembwe bagomba guhura n’abaturage bose bakamenya ibibazo abaturage bafite kuko ibibazo byinshi kugeza kuri 99% cyangwa 100% bishobora gukemurirwa ku karere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here