Ikigo Smile ID kirwanya uburinganya mu byangombwa bwifashisha ikoranabuhanga cyashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kurwanya ibi byaha.
Ni raporo y’impapuro 64 yakorewe ku bihugu byo muri Afurika birimo bitanu bikorana n’iki kigo, nk’u Rwanda, Cote d’Ivoire, Angola, Cameroon na Benin, kuva mu 2021 kugeza mu Ukuboza 2023.
Ibyangombwa by’ibanze byagenzuwe birimo ikarita ndangamuntu yihariye ijanisha rya 80%, pasiporo iri kuri 6.6%, icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga kiri kuri 1.3%, ikarita y’itora iri kuri 2.2% n’ibindi bigenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi bifite 11%.
Senegal yashyizwe ku mwanya wa mbere mu gutahura ibyangombwa by’uburiganya, ihabwa amanota 90%. Botswana yaje ku wa kabiri na 88%, ikurikirwa n’u Rwanda yarushije 1%.
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bitatu muri Afurika byakorewemo uburiganya bwinshi bw’ibyangombwa byabimburiwe na Afurika y’Epfo, aho iki kibazo cyabayeho ku makarita ndangamuntu ku ijanisha rya 34%.
Uburiganya bwakorewe ku makarita ndangamuntu muri Tanzania bwageze kuri 32%, hakuriraho muri Kenya, aho bwageze kuri 26%.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Smile ID, Peace Itimi, yatangaje ko iyi raporo ifasha ibihugu kumenya ikoranabuhanga bikwiye gukoresha mu gutahura abakora uburiganya bw’ibyangombwa.
Yagize ati “Iyi raporo igaragaza umuhate wacu wo gutanga ibisubizo bikarishye ku buriganya bwifashishije ikoranabuhanga buri kwiyongera. Igaragaza umumaro w’ikoranabuhanga ry’ubugenzuzi bwisumbuyeho mu kurinda ishoramari n’abakiriya.”
Itimi yatangaje ko mu gihe ibikorwa byifashisha ikoranabuhanga byiyongera ku mugabane wa Afurika, ari ngombwa ko uburyo bwo kugenzura ibyangombwa bwongererwa imbaraga.
Uyu umwanya u Rwanda ruwukesha uyu mwanya ikigo cyarwo cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFI. Iki gitanga serivisi zirimo gutahura ibyangombwa bihimbano, gikoresheje uburyo kabuhariwe bw’ikoranabuhanga.
Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, RFI yatanze ubufasha mu gukemura ibibazo 37.363 bishingiye kuri ibi bimenyetso bya gihanga.