Musanze: Abageni bageze ku murenge basanga Gitifu wari kubasezeranya yasezeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, Nteziryayo Justin yasezeye ku mirimo ye avuga ko ari impamvu z’uburwayi atabasha kubangikanya n’inshingano asanganywe.
Amakuru y’uko uyu Gitifu yasezeye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ubwo abageni bari bagiye gusezeranira kuri uwo Murenge bahagera bagasanga Akarere kohereje undi ubasezeranya ubifitiye ububasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje aya makuru, avuga ko babaye bashyizeho umuyobozi w’agateganyo, yizeza abaturage ko serivisi zizakomeza gutangwa izo atemerewe bakazagena undi mukozi ubyemerewe.
Yagize ati “Nibyo yarasezeye ku itariki ya 22 kubera ko afite uburwayi ashaka kugira ngo azabone uko yivuza atabangamiye inshingano ze. Nk’umunyamabanga nshingwabikorwa aba afite inshingano nyinshi, atabibangikanya no kwivuza, akaba yaranditse asezera.”
“Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza ko aba ari we ufata inshingano by’agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi.”
Mu nshingano umuyobozi w’agateganyo yemerewe, ntabwo gusezeranya birimo ari nayo mpamvu hagenwe undi ubikora.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ntiyari amaze igihe kinini mu mirimo ye kuko yatangiye iyi mirimo muri 2021 mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, aza kwimurirwa mu Murenge wa Remera ariho yasezereye imirimo.
Kuri ubu Umurenge wa Remera uri kuyoborwa by’agateganyo na Barihuta Assiel wari usanzwe ushinzwe imiyoborere myiza mu gihe hagitegurwa uburyo haboneka umuyobozi.