Abiga Igiforomo mu yisumbuye ‘bikorejwe urusyo’; porogaramu ishobora kugonga urukuta

0
202

Iyi porogramu yari isanzweho ariko mu 2007 irahagarikwa, amwe mu mashuri arafungwa andi yongererwa ubushobozi ku buryo abasha gutanga Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1).

Yongeye gutangirira mu bigo birindwi birimo ESSA Ruhengeri mu Karere ka Musanze, GS Gahini mu Karere ka Kayonza n’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana.

Hari kandi muri Groupe Officiel de Butare mu Karere ka Huye, ES Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, GS Kigeme mu Karere ka Nyamagabe na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.

Buri shuri ryari rifite abanyeshuri 30. Abarimu bari bane kuko bigishaga mu mwaka wa kane gusa, ariko ubu aba mbere bageze mu mwaka wa gatandatu bivuze ko aba barimu bongerewe bakaba batandatu kuri buri shuri.

Ingengabihe iremereye, abanyeshuri badashoboye n’ibura ry’ibitaro

Aba banyeshuri biga amasomo agera kuri 18 ku buryo iyo bagenzi babo batarenza umunani batashye nimugoroba bo hari ubwo baba basabwa kongeraho isaha cyangwa abiri kugira ngo barangize porogaramu.

Ayo masomo arimo arindwi ajyanye n’Igiforomo no kubyaza akiyongeraho Ibinyabuzima, Ubutabire, Ubugenge, Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Kwihangira imirimo, ajyanye no Gukunda igihugu, Ikoranabuhanga na Siporo.

Ni amasomo menshi asaba umunyeshuri ubushobozi bwo hejuru kugira ngo abashe kuyatsinda. Ku ikubitiro abanyeshuri boherejwe ni abatsinze neza ibizamini bisoza Icyiciro Rusange ariko mu mwaka wakurikiyeho si ko byagenze ahubwo hoherejwemo ababonetse bose bari bafite amanota ari hasi.

Umuyobozi wa Porogarmu yo kwigisha Abunganira mu Mwuga w’Ubuforomo, ukorera mu Kigo cy’Ishuri cya ESSA Ruhengeri, Manirafasha Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umunyeshuri wagize amanota make kumushyiraho iriya ngengabihe ari ukumwikoreza urusyo.

Ati “Mu mwaka washize hari abo baduhaye bafite 14, 16, 17, 24 n’abafite 30. Ibyo byaduteje ikibazo gikomeye kuko bamwe barasibiye abandi bakurikije uko ibintu bimeze n’amanota bafite barahindura.”

Asaba ko inzego zibishinzwe zikwiriye kubyitaho, aya masomo akazajya yoherezwamo abanyeshuri bashoboye kuko bitabaye ibyo bajya basoza nta kintu bazi bijyanye n’uko amasomo biga akomeye.

Agaragaza ko abagiye kujya mu mwaka wa gatandatu bitezweho umusaruro ufatika ariko ko abazabakurikira badashoboye.

Indi mbogamizi ihari ni uko imyaka igiye kuba itatu nta mfashanyigisho nk’ibitabo aba banyeshuri bafite kuko na bike bihari bikiri mu buryo bw’ikoranabuhanga (soft copies), ibikomeje kubangamira iyi gahunda.

Manirafasha ati “Umunyeshuri wo mu Mwaka wa Gatandatu ashobora gushaka igitabo cyo mu Mwaka wa Kane akakibona kikamufasha kwiyibutsa, none dore bagiye gusoza imyaka itatu nta bitabo bihari. Iki kintu cyagakwiriye gukosoka.”

Uretse ibitabo uyu mwarimu agaragaza ko hanakenewe na ‘mannequins’ zigishirizwaho nko gutera urushinge, gushyira umurwayi mo ‘sonde’ n’ibindi.

Anasaba ko harebwa uko amasomo yakurwaho hakongerwamo ashobora gufasha umunyeshuri gucengerwa n’ay’ubuvuzi nk’irizwi nka ‘Anatomy and physiology’, ryigisha ibijyanye n’umubiri w’umuntu n’imikorere yawo.

Ati “Iryo somo rihuza amasomo yose yigishwa mu Buforomo kuko niba utegura umunyeshuri kuzavamo umuganga nta mpamvu yo kujya kwiga mu mwaka wa kane ibijyanye n’ibihingwa, ibyatsi n’ibindi atazakoresha. Bazashyireho ayo masomo nibiba ngombwa azasimbure ay’Ibinyabuzima.”

Porogaramu irakemangwa

Umwe mu bari mu nzego zifata ibyemezo mu burezi bw’u Rwanda, waganiriye na IGIHE ariko utashatse kugaragazwa imyirondoro, yavuze ko iyi gahunda ikirimo ibibazo byinshi, bishobora kuba imbogamizi mu itegurwa ry’aba banyamwuga.

Ni ibibazo yerekana ko birimo iby’amasomo menshi amwe adafite aho ahuriye n’umwuga wabo bahabwa, kuba batangizwa kwiga aya masomo bakiri abana bigasa nko kubikoreza urushyo n’ibindi.

Atanga inama ko aho kugira ngo abanyeshuri batangirire ku masomo asa n’aho abarenze, batangirira ku ya siyansi y’ibanze abategura kujya muri uwo mwuga, basoza bakabona kuwinjiramo.

Ati “Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko umwana yinjira mu Buforomo ari uko asoje umwaka wa gatandatu, bitari umwaka wa kane. Ayo ni amategeko mpuzamahanga agena uwo mwuga.”

Agaragaza ko aba bana iyo bavuye mu Cyiciro Rusange baba bagihuzagurika ku buryo kubakiriza amasomo y’ubuvuzi bitari ngombwa.

Ati “Uwo mwana w’imyaka 14 cyangwa 15 aracyafite Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’ibindi mu mutwe none ngo urashaka ko yiga kuvura umuntu. Uwo mwana ntabwo arasobanuka.”

“Akeneye kubanza kwinjira mu masomo y’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubugenge n’andi masomo ashobora kumutegurira kwiga ubuganga, nyuma yasohoka ameze neza akajyanwa muri bwa Buforomo.”

Yerekanye ko amasomo ajyanye n’ubuvuzi areba umuntu ubwiga ari menshi ku buryo kumwongerera andi na yo “agasabwa kuyatsinda, ari ukumwikoreza urushyo mu myaka ye akiri muto cyane.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi porogaramu igitegurwa, abafata ibyemezo mu nzego z’ubuzima n’uburezi bari bagiriwe inama n’inzobere muri izo nzego, ko byaba byiza aba bana batangiye kwiga igiforomo barangije umwaka wa gatandatu, ariko na bwo hagafatwa abafite amanota yo hejuru.

Abo banyeshuri bagombaga gutegurirwa gahunda y’imyaka ibiri bakigishwa amasomo ajyanye n’igiforomo cyonyine nta yandi bavangiwemo, iyo myaka yarangira bakaba ari bwo bakomereza muri kaminuza.

Kugeza uyu munsi ikibazo cy’ubuke bw’abakozi bo mu buvuzi ni kimwe mu bihangayikishije cyane. U Rwanda rufite abaforomo ibihumbi 14.227 n’ababyaza 2110.

Intego u Rwanda rufite ni iyo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka, ibizafasha kuziba icyo cyuho Porogaramu y’Igiforomo mu mashuri yisumbuye yasubijweho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakozi bo mu buvuzi bakiri bake.

Ivomo: www.igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here