Icyiciro cya mbere cy’abarimu baturutse muri Zimbabwe bategerejwe i Kigali

0
1484

Abarimu baturutse muri Zimbabwe bategerejwe i Kigali kuri uyu munsi nkuko byari biteganyijwe binyuze mu bufatanye ibihugu byombi byagiranye bwo guhererekanya abakozi.

Abarimu 164 baturutse muri Zimbabwe bamaze gukora ibizamini byabo biteganyijwe ko bagera mu Rwanda uyu munsi aho bitezweho kuzamura no kongera ireme ry’uburezi.

Aba barimu bagizwe n’abagore 80 byitezweho ko bari buze kugera I Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022 saa 9:45.

Biteganyijwe ko nibagera i Kigali bagomba guhita berekeza mu Karere ka Bugesera aho bazamara iminsi muri La Palisse Hotel.

Iri tsinda ry’abarimu baturutse muri Zimbabwe rigomba kuba riherekejwe na Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho myiza muri iki gihugu Paul Mavima uherutse gutangaza ko bazakomeza gukurikirana ubuzima bwabo n’imibereho yabo mu Rwanda.

Abarimu bagera kuri 164 bo muri Zimbabwe nibo boherejwe mu Rwanda kuri iki cyiciro nyuma y’aho basoje neza ibizamini n’amahugurwa bibategura gutangira akazi binyuze mu masezerano yo guhererekanya abakozi ibihugu byombi byagiranye.

U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477 baturutse muri iki gihugu.

Nyuma yo gushyira hanze amatangazo y’aka kazi, abarimu 500 ni bo batanze amadosiye agasaba hatoranywa 401 ari na bo bakoze ikizamini cy’ikiganiro mu kwezi gushize ariko 224 baba ari bo batsinda nk’uko ikinyamakuru Chronicle cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.

Uretse kuba barakoze ibizamini by’akazi ariko aba barimu banahawe amahugurwa abategura yatanzwe n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bahabwa amakuru y’ibanze mbere yo gutangira akazi kabo mu gihugu gishya.

Mbere yo guhabwa ayo amahugurwa babanje guhabwa ibizamini byanditse hakoreshejwe iyakure ndetse n’iby’ikiganiro ni ko byakozwe, byose bikaba byararangiye mu mpera za Kanama uyu mwaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda wari unayoboye itsinda ryakurikiranye ikizamini cy’ikiganiro n’amahugurwa y’aba barimu, Charles Karakye yabwiye The Newtimes ko ibyo bazagenerwa bizaba bishimishije.

Biteganyijwe ko aba barimu bakigera i Kigali hagomba gukorwa igisa no kubaha amateka y’u Rwanda, umuco n’indangagaciro kugira ngo bagire amakuru y’ibanze ku gihugu bagiye gukoreremo.

Mbere yo koherezwa mu bigo by’amashuri kandi biteganyijwe ko bazasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi bahabwe n’incamake ku mateka y’urugendo rwo kwibohora kw’abanyarwanda.

Biteganyijwe ko bazigisha mu byiciro bine birimo icy’uburezi bw’ibanze, imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ubumenyingiro mu mashuri makuru ndetse n’icya kaminuza.

Abakandida bazigisha mu mashuri y’imyuga yo ku rwego rwa kaminuza n’abo mu by’ubuvuzi basonewe ikizamini cyanditse bakoreshwa icy’ikiganiro gusa kuko bafatwaga nk’abashoboye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here