Umwaka wa 2023 usize umwihariko mu mateka y’isoresha mu Rwanda, kubera ibyemezo bitandukanye by’ingenzi byagiye bifatwa, bigamije gutuma Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigera ku ntego cyihaye zo kugira imikorere iri ku rwego mpuzamahanga, ijyanye n’igihe, kandi ituma kibasha guhaza intego za leta mu bijyanye n’imari.
Hashingiwe ku mpanuro zatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hakozwe amavugurura mu mategeko atandukanye y’imisoro, igikorwa cyarangajwe imbere na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na RRA yatanze ibitekerezo kuri politiki y’isoresha.
Hagamijwe koroshya inshingano z’imisoro, kongera ingano y’ibisorerwa no kuzamura uburyo abasora bubahiriza inshingano zabo, amategeko atanu y’imisoro yaravuguruwe.
Mu mategeko yavuguruwe harimo Itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro, Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro, Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe n’Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Hanakozwe amavugurura ku rwego rw’Ikigo hashingiwe ku isesengura ryimbitse ryasuzumye ibijyanye n’abakozi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’isoresha. Ibi byose byaje kugeza ku ivugururwa ry’imiterere y’inzego zigize Ikigo, ivugururwa ry’imyanya y’imirimo ndetse n’ibijyanye n’isoresha, haanatangira urugendo rugamije ihinduramikorere hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe koroshya uburyo abatugana bahabwa serivisi.
Ikigo kandi cyatangiye urugendo rugamije ihinduka ry’umuco ukiranga, kugira ngo kive ku kuba ikigo gitinywa n’abasora, gihinduke ikigo cy’imisoro cyubakiye ku bakigana.
Uretse kugabanya igipimo cy’imisoro, gahunda y’ihinduramikorere hifashishijwe ikoranabuhanga ikomeje gutanga umusaruro mu koroshya uburyo abasora bahabwa serivisi.
Hamuritswe MyRRA, irembo rimwe rigeza kuri serivisi zose z’imisoro, yoroheje imitangire ya serivisi muri RRA. Bifashishije MyRRA, abasora bashobora kubona uko konti yabo y’imisoro ihagaze, kureba imisoro iri hafi kumenyekanishwa, kureba imisoro yamenyekanishijwe cyangwa itaramenyekanishwa, imisoro yishyuwe cyangwa itarishyurwa, kumenyekanisha no kwishyura imisoro, ndetse ikirenze kuri ibyo, bakabasha gukoresha iyi sisiteme mu rurimi rubanogeye.
Ku rundi ruhande, umwaka wa 2023 usize serivisi nyinshi zarashyizwe mu ikoranabuhanga, izindi zinozwa kurushaho. Icyangombwa cyo kutagira umwenda w’umusoro, guhagarikisha TIN, no guhererekanya ibinyabiziga byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga, ndetse no gufungisha TIN bizongerwamo muri uyu mwaka mushya.
Serivisi zanogejwe mu 2023 zirimo izijyanye n’ubujurire, aho igihe bwamaraga cyavuye ku minsi 90 ikagera hagati ya 15 na 30.
Hanashyizweho uburyo bwo kurinda TIN, hagamijwe gukumira abazikoreshaga ba nyirazo batabizi, bagambiriye guhisha ububiko bwabo no kunyereza imisoro.
Ku rwego mpuzamahanga, umwaka wa 2023 usize RRA ikomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku mugabane, kubera gahunda zitandukanye zagiye zishyirwa mu bikorwa. Harimo guhuza sisitene zitandukanye no kwimakaza ubumenyi mu kubyaza umusaruro amakuru, byafashije kurushaho kubyaza umusaruro amakuru atangwa n’Ikoranabuhanga rifasha mu gutanga inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga (EBM).
Kubera iyo mpamvu, hashyizweho uburyo bw’ubugenzuzi mu ikoranabuhanga ku makuru ajyanye n’isoresha (gutanga kode y’umuguzi mu bucuruzi bukorwa hagati y’ibigo bibiri, kugenzura ibikurwa mu musaruro usoreshwa, gusesengura ububiko, kubona EBM mbere yo gukura ibicuruzwa muri gasutamo, n’ibindi) bikumira abakoraga imenyekanisha ritari ukuri cyangwa indi migirire mibi.
Ni ibikorwa byashimwe cyane n’ibihugu bitandukanye, ndetse u Rwanda rumaze gusangiza iri koranabuhanga rya EBM ibihugu bibiri, mu gihe ku bindi umunani, gahunda iri mu nzira.
Ku rundi ruhande, umwaka wa 2023 usize RRA ifite Ibiro Bishinzwe Guhanahana Amakuru mu Misoreshereze byashyizweho nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ihuriro Mpuzamahanga Rigamije Ugukorera mu Mucyo no Guhanahana amakuru ku mpamvu z’isoresha (Global Forum), no kwemeza amasezerano mpuzamahanga agamije ubufatanye mu guhanahana amakuru hagamijwe isoresha (MAAC).
Mu mwaka wa 2024, RRA yitezweho gukora byinshi birenze nko gukusanya miliyari 2,637 Frw, zihwanye na 52.4% by’ingengo y’imari ya Leta ingana na miliyari 5,030.1 Frw.
Iki kigo kandi kizakora Ubukangurambaga buhagije bugamije kongera ubumenyi no kuzamura imyumvire ku misoro, Guhanga ibishya bigamije koroshya serivisi zihabwa abasora, kongera umubare wabo n’ibyo basora, no kurushaho kunoza uburyo bw’isoresha.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazashyirwa serivisi nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo zirusheho kunogera abazikenera, Kongera uburyo bufasha kubona amakuru ahagije n’uburyo bwo kuyasesengura kugira ngo turusheho kuyabyaza umusaruro no kongera ubushobozi bw’ikigo kugira ngo kibashe kuzuza inshingano zavuzwe haruguru.