Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugire abana bakura bakunda gusoma hakenewe ko abaturage bose babyumva bakabigira ibyabo ku buryo bibuka kugurira abana babo ibitabo nk’uko babagurira umugati cyangwa ibindi bakeneye.
Ni ibyatangajwe n’Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.
Ibikorwa byaranze ukwezi ko gusoma no kwandika birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi, abarimu n’abandi barera abana kubafasha gusoma ndetse no gukoresha neza ahantu habugenewe basomera.
Ubwo hasozwaga uku kwezi hatanzwe ibihembo ku mwana wahize abandi mu gukunda gusoma no gushishikariza bagenzi be kugira uyu muco.
Uwahawe iki gihembo ni Atete Musoni Lily Lesly, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Uretse uyu mwana hanahembwe Mukanyarwaya Placidie n’umubyeyi wakundishije abana umuco wo gusoma.
Mukanyarwaya yafashe abana 40 abahuriza hamwe abashishikariza gusoma aho yabasomeraga inkuru zitandukanye na bo akabaha umwanya bagasoma mu gihe cy’ibiruhuko ariko akaba anateganya kujya abikora mu mpera z’icyumweru igihe batagiye kwiga.
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko basoje ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ariko ibikorwa bikomeje.
Ati “Ibikorwa nk’ibi rero duhora tubikora buri mwaka ngo duhuze abadufasha mu guteza imbere gusoma no kwadika kugira ngo turebe uburyo twateza imbere uburezi bw’ibanze haba mu mashuri, mu ngo dutuyemo n’ahandi hose.”
Twagirayezu yemeje ko urugo rushobora kuba isomero kuko uburezi bw’ibanze buhera mu rugo, agaragaza ko hari abavuga ko ababyeyi bose batazi gusoma ariko icy’ingenzi ari uko bashobora kugurira abana ibitabo byo gusoma.
Ati “Buriya niba umubyeyi ashobora gutaha avuye mu kazi cyangwa ahandi hantu akagurira imigati cyangwa ibindi bintu abana, ashobora no kunyura aho bacururiza ibitabo akagurira umwana igitabo. Turifuza ko umuco wo gusoma ukwira abantu bakumva impamvu yo gushishikariza abana gusoma.”
Yakomeje agaragaza ko ubu icyo barimo gukora ari ukureba uburyo umubare w’ibitabo wiyongera mu mashuri n’aho abantu batuye bagakomeza n’ubukangurambaga ku byabyeyi n’abana babereka ko gusoma ari byiza bagomba kubishyiramo imbaraga.
Musafiri Patrick, Umukozi ushinzwe uburezi muri ‘Save the Children’, akaba ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika “Soma Rwanda” yagaragaje ko barimo gukora ibishoboka byose ngo umuco wo gusoma uganze mu Rwanda.
Kuri ubu hari amasomero y’abaturage agera kuri 72 aho muri uku kwezi bashishikarije abantu kuyabyaza umusaruro.
Ati “Turashaka kurenga ayo masomero ahubwo buri rugo rw’Umunyarwanda rukaba rwaba isomero , ibyo birashoboka cyane, icyo dusaba ababyeyi ni ukugenera abana babo ibitabo bakabagenera n’umwanya mu rugo.”
Yakomeje agira ati “Turasaba ababyeyi nibura gufata iminota 15 ku munsi bagasomera abana inkuru zitandukanye mbere yo kuryama , bizatuma aba bana bakurana umuco wo gusoma ndetse binatume bamenya gusoma neza ari na byo bizabafasha kwiga amasomo yandi neza kuko iyo umwana atazi gusoma neza bigira ingaruka ku myigire ye muri rusange.”
Muri gahunda y’ubukangurambaga mu Gusoma no Kwandika hari imishinga ibiri yatangiye iterwa inkunga na USAID irimo uwitwa ‘Tunoze Gusoma’ na ‘Uburezi Iwacu’.