AMABWIRIZA AJYANYE NO GUKOSOZA IMYIRONDORO
IBIKENEWE MU GUKOSORA IMYIRONDORO:
1. Icyemezo cy’amanota asoza icyiciro cy’amashuri abanza (Gisabirwa ku rubuga rwa NESA).
2. Icyemezo cy’amanota asoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
3. Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
4.Kopi y’indangamuntu.
5. Inyandiko y’ivuka cg izindi nyandiko z’ingenzi kandi za ngombwa zakwifashishwa mu gukosora imyirondoro.
6. Ibaruwa isobanura neza ubusabe bw’ukeneye serivise.
NB: Ku basaba serivise zikurikira:
Guhinduza amazina cyangwa indi myirondoro byabo,
·Kongera izina cyangwa amazina ku myirondoro,
· Gukuramo izina cyangwa amazina mu myirondoro,
Guhindura amazina y’umubyeyi cyangwa y’ababyeyi bombi,
Ku byangombwa by’amashuri basabwa gutanga imwe mu nyandiko zimuha uburengazira bwo guhindurirwa imyirondoro. Izo nyandiko ni izi zikurikira:
Igazeti ya Leta wasohotsemo wemererwa guhindura imyirondoro.
Ibaruwa itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) igaragaza ko usaba yaba yarigeze guhindura imyirondoro.
Imyanzuro y’urukiko itegeka ihinduka ry’imyirondoro cyangwa ihuzwa ry’imyirondoro y’usaba.
Ibikewe byose birakusanywa maze bikoherezwa kuri: names corrections before 2021@nesa.gov.rw
ICYITONDERWA:
Nyuma yo kugenzura no kwemerwa k’ubusabe bw’usaba serivise, ashobora gusabwa kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) mu kigo eytimisoro namahoro(RRA)hashingiwe ku byangombwa asaba gukosoza.
Icyemezo cy’amanota asoza icyiciro cy’amashuri abanza: Nta mafaranga yishyurwa.