Hastings wa Netflix yahaye u Rwanda miliyoni 50$ yo kugeza ’Smartphones’ ku barimu
Umunyamerika Wilmot Reed Hastings Jr uri mu batangije urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi, yahaye u Rwanda impano y’asaga miliyari 61 Frw (miliyoni 50$).
Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda
Mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu biri kubera muri Intare Conference Arena, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kugeza telefoni zigezweho ku barimu benshi mu Rwanda.
Hastings ni na we uherutse gufatanya na sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda mu kugeza ku isoko ry’ Rwanda telefone igezweho ya mbere ihendutse igura ibihumbi 20Frw.