MIFOTRA isaba abakora amasaha y’ikirenga badahemberwa, kuyitungira agatoki

0
324

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo(MIFOTRA) isaba abakoreshwa amasaha y’ikirenga batayahemberwa, kuyitungira agatoki kugira ngo ibafashe guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

Abakorera ibigo bitandukanye birimo uruganda rw’imyenda(C&D) rukorera i Masoro, abarinda umutekano bo mu bigo byigenga, abashoferi n’abaforomo, barataka umunaniro ukabije baterwa no gukora amasaha menshi ku munsi harimo ayo badahemberwa, mu gihe ingo zabo na zo ngo zitabona abazitaho.

Abakozi ba C&D binubira umukoresha nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo rwabaye ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023, bakavuga ko n’ubwo yari asanganywe uburwayi, urwo rupfu ngo rwasembuwe n’umunaniro ukabije ndetse no guhangayika kubera gukoreshwa amasaha y’ikirenga.

Umwe muri abo bakozi agira ati “Uwo mubyeyi (witabye Imana) yitwa Anna nta rindi nzi, twakoranaga, yiriwe arwaye tubona afite umunaniro kuko dutangira akazi saa moya za mu gitondo tukageza saa ine z’ijoro, we akagera mu rugo agatangira kwita ku mirimo yaho, akaryama atinze.”

Amasezerano y’akazi agaragaza ko gatangira saa mbiri za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko abakozi bo bakavuga ko batangira saa moya za mu gitondo bagategekwa gutaha nyuma ya saa ine z’ijoro, kandi ayo masaha y’ikirenga bakaba ngo batayahemberwa.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwemera ko hari umukozi warwo witabye Imana arimo gukora amasaha y’ikirenga, ariko ko uyakoze wese ngo ayahemberwa.

Umuyobozi muri C&D ushinzwe guhuza urwo ruganda n’izindi nzego, Yves Ntabana agira ati “Uwo muntu ukora amasaha y’ikirenga atayahemberwa, akaba amaze igihe akora, kandi tugira abagenzuzi b’umurimo, tukagira inzego za Leta n’uburenganzira bw’umukozi bwo kutemera gufatwa nabi kuko bafite amasezerano y’akazi, kuki yategereje ko umuntu apfa, wazaza ukirebera!”

Ntabana na mugenzi we ukoresha abakozi witwa Rwabika, bavuga ko abakoze amasaha y’ikirenga bayahemberwa n’ubwo abakozi b’urwo ruganda bo babihakana.

Abashoferi b’amakamyo ndetse n’ab’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bo bavuga ko amasezerano y’akazi abategeka gukora igihe kitazwi.

Abatwara imodoka z’abagenzi bavuga ko saa kumi za mu gitondo baba babyutse bari mu muhanda, bagataha saa saba z’ijoro z’undi munsi, bagahabwa umushahara ungana n’ibihumbi kuva ku 150Frw kugera ku bihumbi 180Frw/kwezi iyo nta funguro rya ku manywa bahawe n’umukoresha.

Aba bashoferi bavuga ko iyo umuntu akoze iminsi ine yikurikiranya ahabwa umwe n’igice wo kuruhuka, akongera gutangira indi minsi ine gutyo gutyo.

Abandi bakozi binubira amasaha y’ikirenga badahemberwa ni abarinda umutekano bakorera ibigo byigenga, bagaragaza(mu masezerano y’akazi) ko umushahara wabo ubarirwa hagati y’ibihumbi 50Frw-60Frw ku kwezi, bagakora amasaha arenga 11 ku munsi mu minsi itandatu ya buri cyumweru.

Ni mu gihe amasezerano y’akazi ’abasekirite’ bafite agaragaza ko batangira imirimo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bakayisoza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (basimburanye n’abandi).

Umwe mu bakorera ibyo bigo agira ati “Nabe n’ikigo nkorera cyo gihemba ibihumbi 60Frw ku kwezi, ibindi ni ibihumbi nka 50Frw, 55Frw, ayo mafaranga atagera kuri 2000Frw/ku munsi nta n’umuyede uyahembwa, wibaza ikigutunze ukakibura.”

Aba basekirite bavuga ko hari abatarinda umutekano neza bitewe n’umunaniro hamwe n’inzara bibatera gusinzirira mu kazi.

Umukoresha wabo (umwe mu bakuriye ikigo kirinda umutekano) yiyemerera ko hari ibitaranozwa birimo icyo gukoresha abantu amasaha y’ikirenga kandi batayahemberwa, ariko ngo barimo kubikosora.

Abandi bavuga ko bakoreshwa amasaha y’ikirenga barimo abaforomo n’ababyaza, aho ngo bijya bigorana ko yasiga umurwayi, bikaba ngombwa ko akenshi ataha nyuma ya saa moya z’umugoroba arengejeho amasaha abiri buri munsi kandi na yo ntayahemberwe.

Itegeko rivuga iki ku gukoreshwa amasaha y’ikirenga?

Iteka rya Minisitiri N° 005/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 rigena uburyo amasaha y’akazi mu cyumweru yubahirizwa mu nzego z’abikorera, mu ngingo ya 4 havuga ko amasaha y’ikirenga ari ayakozwe nyuma y’amasaha mirongo ine n’atanu (45) mu cyumweru (bivuze amasaha 9 ku munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu).

Ingingo ya 6 ikavuga ko Umukozi ukoze amasaha y’ikirenga afite uburenganzira ku kiruhuko kingana n’amasaha y’ikirenga yakoze mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) ibarwa uhereye igihe yakoreyeho amasaha y’ikirenga.

Icyakora, amasaha y’ikirenga adatangiwe ikiruhuko mu gihe giteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahemberwa mu kwezi gukurikiyeho kandi akagaragara ku rupapuro ruhemberwaho.

Ingingo ya 7 ikavuga ko umushahara ubarirwaho igihembo cy’amasaha y’ikirenga ari umushahara mbumbe w’umukozi.

MIFOTRA isaba abantu kuyitungira agatoki

Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Faustin Mwambari, avuga ko ahantu hose bafite ikibazo cyo gukoreshwa amasaha y’ikirenga badahemberwa, bashobora gutungira agatoki MIFOTRA.

Mwambari agira ati “Wowe ikintu wakora, umenye nk’ahantu hari ikibazo ushobora kuhandangira tukabikora batabimenye kugira ngo n’abatanze iyo raporo batazabizira, tugakora igenzura tukabikemura”.

Mwambari avuga ko abagenzuzi b’umurimo bafatanyije na Polisi, bamaze ibyumweru bibiri barimo kugenzura ibigo by’abacunga umutekano, raporo ikaba ngo igiye kurangira gukorwa.

Ivomo: Kigalitoday.com