U Rwanda mu nzira zo koroshya imyigire y’abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bwatangaje ko hari gahunda ziri gushyirwaho mu korohereza abantu bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo kutavuga, kutumva no kutabona.
Ni nyuma y’ubusabe bwatanzwe ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika. Umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona wo ku Kigo Blessing School for the Visually Impaired cyo mu Karere ka Musanze, Niyomukiza Samuel, yasabye ko leta yashyiraho amasomero yorohereza abafite ubwo bumuga na bo ntibasigare inyuma mu myigire.
Ni icyifuzo yatangiye mu birori bisoza uko kwezi, byabereye ku Isomero Rusange rya Kigali ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Nzeri 2023.
Ati ‘‘Ikintu numva nabasaba ni uko natwe badushyiriraho amasomero y’abatabona kugira ngo abantu benshi batabona bajye bakomeza kwimenyereza gusoma.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko yavuze ko inyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona zigenda zikorwa kandi ko hari n’ibindi biteganyijwe.
Ati ‘‘Yego ibyo turabiteganya biri muri gahunda kandi byaranatangiye, cyane izi nyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona twita Braille zirakorwa. Ikindi ni uko ubu muri REB dufite itsinda rishinzwe uburezi budaheza, aho hari abakozi batandukanye ariko tukaba dufite n’ushinzwe braille.’’
‘‘No mu ngengo y’imari turimo turareba uburyo twakomeza gutubura ibitabo. Hari ibyo mu mashuri bafite bakoresha no gufatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo mu by’ukuri izi nyandiko dufite zibashe kujya muri buriya buryo babasha gusoma.’’
Dr. Mbarushimana yongeyeho ko mu 2022 u Rwanda rwatangiye gukoresha ‘Orbit Reader’, imashini imeze nka mudasobwa aho umwarimu n’umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona bashobora guhanahana amakuru batari kumwe.
Umwarimu ashobora gufata amasomo ari kuri telefoni akayashyira muri ako kamashini ku buryo umwana ufite mudasobwa ifite internet abasha gukurikira amasomo hifashishijwe inyandiko ya Braille yashyizwe muri Orbit Reader.
Hamaze gutangwa utwo tumashini 50 hirya no hino mu gihugu, bikaba binateganyijwe ko tuzaboneka mu bikoresho bizifashishwa mu burezi bw’u Rwanda mu mashuri atandukanye guhera mu mwaka w’amashuri 2023-2024.
REB kandi ifite gahunda yo kugira ngo ibitabo byifashishwa mu burezi mu Rwanda bishyirwe mu nyandiko ya braille no mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo abanyeshuri barimo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubisoma mu buryo buboroheye.
Muri ibyo bitabo kandi bizashyirwa ku ikoranabuhanga hazaba harimo umuntu usemura, ku buryo umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na we azabasha kugendana n’abandi mu masomo mu buryo bwihuse kandi bumworoheye.
Muri Kanama 2023 byatangajwe ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ndetse rukaba rwashyirwa ku rutonde rw’indimi zikoreshwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yabwiye IGIHE ko byatangiye kunozwa ku buryo mu gihe cya vuba n’iyo nkoranyamagambo yakwemerwa igatangira gukoreshwa mu bigo by’amashuri mu Rwanda.
