Abaturage baravuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko
Abaturage hirya no hino mu gihugu barasaba ko hagira igikorwa kugira ngo ibiciro birimo gutumbagira ku masoko bigabanuke, ni mu gihe abahinzi bo bashishikariye ibikorwa by’ubuhinzi ngo bazabone umusaruro n’ububwo bavuga ko barimo gukomwa mu nkokora n’ikibazo cyo kutabona imbuto n’ifumbire ku gihe.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Dr Ndabamenye Teresphore yavuze ku ngamba Leta ifite mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibazo abahinzi bafite.