Abana biga bariyongereye: Umusaruro wo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri

0
175

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko imibare y’abanyeshuri bitabira amashuri kuva mu y’inshuke yiyongereye by’umwihariko nyuma yo gutangiza gahunda yo kugaburira abana bose mu mashuri kugira ngo babashe gukurikirana amasomo neza.

Kugaburira abanyeshuri ku mashuri mbere byakorwaga mu mashuri yisumbuye gusa, kugeza igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 11 yateraniye mu 2014 ikemeza ko abana bose bagomba kujya bafata ifunguro ku ishuri.

Mu 2021 u Rwanda rwinjiye mu ihuriro rigamije guharanira ko buri mwana ahabwa ifunguro ryuzuye buri munsi ku ishuri.

Leta y’u Rwanda yahise ishyira ingengo y’imari muri iyi gahunda ku buryo mu 2020, abana bafatira ifunguro ku mashuri bavuye ku bihumbi 660, bagera kuri miliyoni 3.543.394 muri 2023.

Ubwo hatangizwaga ihuriro ry’abashinzwe gahunda yo kugaburira abana mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa 26 Kamena 2023, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa mu karere, Rukia Yacoub yavuze ko umwana wahawe ifunguro ryuzuye ku ishuri abasha kwiga neza kandi agatanga umusaruro.

Ati “Ifunguro rifite intungamubiri umwana ahabwa ku ishuri rituma akura neza kandi akiga kandi agatsinda neza ndetse ni we ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Byanagaragaye ko aho iyi gahunda igenda neza abanyeshuri bitabira neza amashuri.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatumye abana bajyanwa ku mashuri ku bwinshi.

Ati “Iyo dushyira imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana tuba twifuza ko baza ari benshi bakiga neza kandi bakarya neza. Icyo turi kubona rero ni uko umubare w’abanyeshuri baza ku ishuri ugenda uba munini cyane cyane mu mashuri y’inshuke.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abana batangiye mu mashuri y’inshuke mu 2019 bari 282.428, bagera kuri 293.823 muri 2020/2021 mu gihe mu mwaka w’amashuri 2021/2022 bahise bagera ku 355.325.

Abiga mu mashuri abanza muri 2019 bari 2.512.465, mu mwaka wa 2020/2021 baba 2.729.116 mu gihe umwaka w’amashuri wa 2021/2022 warangiye bageze 2.742.551

Abana bari mu marerero bavuye kuri 297,021 bagera kuri 1,033,011 muri 2022.

Twagirayezu avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ituma abana biga neza ku buryo hari gushyirwa imbaraga mu gutuma ikorwa neza.

Ababyeyi ntibatanga umusanzu neza

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ibangamirwa n’imyitwarire ya bamwe mu babyeyi badatanga umusanzu wabo wagenwe muri iyi gahunda.

Mu mashuri abanza umwana umwe abarirwa ifunguro rifite agaciro ka 150 Frw, umubyeyi agasabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 15 ku munsi kugira ngo umwana ashobore kugaburirwa ku ishuri.

Twagirayezu ati “Muri iyi gahunda harimo uruhare rwa Leta, itanga uruhare runini cyane ariko hakaba n’uruhare rw’ababyeyi. […] Ariko urwo ruhare rw’ababyeyi ntabwo rwari rwagera ku 100% bikaba ari imbogamizi kuri iyi gahunda.”

Mu mwaka wa 2020/2021 Leta yari yageneye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri amafaranga y’u Rwanda angana miliyari 27 Frw, mu mwaka wa 2021/2022 agera kuri miliyari 35 Frw mu gihe muri 2022/2023 yageze kuri miliyari 78 Frw.

Ibindi bituma hari abana bashobora kudafata amafunguro ku ishuri uko bikwiye harimo ibibazo by’ibicanwa, ibiciro ku masoko bigenda bizamuka n’ahari ibikoni bito cyangwa ibindi bikorwa remezo byafasha muri iyi gahunda.

Mu karere bihagaze bite?

Gahunda yo kugaburira abana mu bihugu byo muri EAC isa n’itarashinga imizi kuko umubare muto w’abanyeshuri ni wo ufata amafunguro ku mashuri.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kugaburira abana mu mashuri mu Burundi Liboire Bigirimana yatangaje ko ubu bagaburira abana ibihumbi 650, ni ukuvuga 25% by’abanyeshuri bose bari mu mashuri.

Muri Kenya ho abana bafatira ifunguro ku mashuri ni miliyoni 1.9, gahunda bafite ikaba ari ukugaburira abana miliyoni enye mu mwaka utaha.

Minisiteri y’Uburezi muri Tanzania itangaza ko mu bana barenga miliyoni 14 bari mu mashuri uyu munsi, 50% ari bo bashobora kubona ifunguro ku mashuri.

Abashinzwe gahunda zo kugaburira abana mu mashuri mu bihugu icyenda bya EAC byahuriye i Kigali bagaragaza ko buri ruhande rufite ibyo kwiga bakemeza ko iri huriro rizafasha kunoza uko babikoraga.

Ibihugu birenga 82 ku Isi byasinye amasezerano abyinjiza mu Ihuriro ry’Isi rigamije guteza imbere gahunda zo kugaburira abana ku mashuri mu, bikaba byarihaye intego y’uko muri 2030

Ivomo: Igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here