Nyuma y’iminsi urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rutangije uburyo bwo gukosora ubutumwa igihe ubwohereje burimo ikosa, ubu buryo bwasakaye no mu Rwanda ku bakoresha uru rubuga.
Ku wa 22 Gicurasi 2023 nibwo WhatsApp yatangije uburyo butuma nk’igihe wohereje ubutumwa burimo ikosa cyangwa uhinduye igitekerezo, ushobora kubukosora bidasabye ko ubanza gusiba ubwo wohereje mbere.
Icyo gihe WhatsApp yavugaga ko bufunguriwe abantu bose, ariko bwagiye bubageraho mu bihe bitandukanye bitewe n’aho baherereye.
Icyo gihe yagize iti “Kuva ku gukosora ikintu wanditse nabi kugeza ku kongera amagambo mu butumwa wohereje, twishimiye kubongerera uburyo bwo kugenzura ubutumwa mwanditse. Icyo ukeneye gusa ni ugukanda umwanya uringaniye ku butumwa wohereje, ugahitamo ‘Edit’ aho uhitiramo igikorwa ukeneye, iyo hadashize ikihe kirenze iminota 15.”
Ubutumwa bwakosowe ariko buzajya bugendana n’amagambo ‘Edited’, ku buryo umuntu ubusomye abimenya, ariko atabona ibyakosowemo.
WhatsApp ivuga ko kimwe n’ubundi butumwa bwanditse, amashusho n’ibiganiro byo guhamagarana, ubutumwa bwakosowe bukomeza gutekana ku buryo nta wundi muntu ubugiraho uburenganzira.
Ubu ushobora gukosora ubutumwa wohereje kuri WhatsApp igiye burimo amakosa