Gira Iwawe: Urashaka gutunga inzu ihendutse?

0
338

Kugira ngo ugire uburenganzira ku nzu yo mu kiciro giciriritse ugomba:

Kuba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga watuye burundu mu Rwanda.

Kuba ufite byibuze imyaka 18 y’amavuko.

Kugira urugo rwinjiza buri kwezi rutarenga 1.200.000 frw yu Rwanda kugirango wungukire ku nyungu zinguzanyo zitarenze 11% cyangwa hagati ya 1.200.000-1,500.000 frw yu Rwanda kugirango bungukirwe ninyungu zinguzanyo zitarenze 13%

Icyitonderwa:

Amakuru yose y’ikinyoma ashobora kuvamo igihano cyo kuba usaba yavanwa ako kanya ku rutonde rw’abemerewe gusaba kugeza ku kubuzwa gutunga inzu iciriritse yaguriwe na LetaTangira urugendo hamwe natwe wiyandikisha. Ni ubuntu.

Amabwiriza ku mikoreshereze

  1. Ibishingirwaho n’ibisabwa muri rusange
  • Mu gukoresha uru rubuga, wemeza ko wasomye kandi wumvise ibishingirwaho n’ibisabwa bijyanye na rwo
  • Ibishingirwaho n’ibisabwa mu gukoresha urubuga bireba kandi bikubahirizwa n’urukoresha.
  • Ibi bishingirwaho n’ibisabwa bishobora guhinduka.
  1. Amakuru yerekeye umuntu ku giti cye n’umutekano
  • Mu gukoresha uru rubuga na serivisi zarwo, wemereye mu buryo budateye urujijo kandi ku bushake bwawe Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) gukusanya, gusuzuma (harimo no kuvuga mu ncamake) , gutanga no kohereza ku bindi bigo amakuru bwite akwerekeye igihe icyo ari cyo cyose, hagamijwe gutanga, cyangwa kunoza serivisi cyangwa kwagura urubuga serivisi zitangwa zifashisha. Amakuru bwite akwerekeye na yo ashobora guhabwa ibindi bigo hagamijwe gusesengura niba ukwiriye gushyirwa mu bemerewe guhabwa inzu ziciriritse zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA). Amakuru bwite akwerekeye ntazabikwa igihe kirengeje igikenewe kugira ngo uhabwe serivisi.
  • Amakuru bwite akwerekeye azakoreshwa gusa hashingiwe ku byo watangiye uburenganzira
  • Gutanga amakuru atari yo mu gihe uri gukoresha iyi serivisi bituma utongera kwemererwa muri gahunda cyangwa ukaba wakurikiranwa kuri icyo cyaha, cyangwa ugahanishwa ibyo bihano byombi icyarimwe.
  • Cookies ni amakuru aturuka kuri murandasi akaguma kuri mudasobwa, uyikoresha akaba yakongera kuyabona mu gihe kiri imbere. Cookies zifashisha amakuru yihariye yavuye kuri murandasi ari kuri mudasobwa y’uyikoresha ku buryo ayo makuru yongera kuboneka ku mashini yohereza amakuru cyangwa ku zindi mashini zohereza amakuru. Aho winjirira ugiye gushaka amakuru ntihazashyirwaho Cookies z’umwimerere cyangwa Cookies zisa na yo ku gikoresho cy’umugenerwabikorwa ku buryo yagaragaza amakuru yerekeye imari y’umugenerwabikorwa, umugenerwabikorwa atabanje kubitangira uburenganzira mu buryo budateye urujijo mu nyandiko. Mu gukoresha iyi servivisi, uhaye BRD uburenganzira bwanditse bwo gukusanya no gushyira kuri mudasobwa yawe Cookies igihe bikenewe.
  1. Uburenganzira bwo guhererekanya amakuru bwite y’umuntu
  • BRD izakira, yohereze, kandi ihererekanye amakuru bwite akwerekeyeho n’ibindi bigo, harimo na RHA (ikigo gishinzwe imiturire) n’ibindi bigo, ku bijyanye gusa n’ubusabe bwawe watanze muri gahunda yo kubona inzu iciriritse.
  • Ku bijyanye na serivisi zitangwa n’urubuga Giriwawe, amakuru bwite akwerekeye ashobora no koherezwa hanze y’igihugu.
  1. Gusesa, guhagarika by’agateganyo no kugabanya imikoreshereze ya serivisi
  • Hatitawe ku bigamijwe gukorwa, wemera ko dufite uburenganzira bwo guhindura, guhagarika by’agateganyo cyangwa kudakomeza gukoresha iyi serivisi igihe icyo ari cyo cyose kandi ntituzaryozwa ibyakwangirika cyangwa amakuru watakaza igihe duhisemo kubikora dutyo. Dushobora no guhitamo gushyiraho amabwiriza agabanya imikoreshereze ya serivisi zimwe na zimwe cyangwa serivisi zose dutanga.
  • Uru rubuga ruseswa, ruhagarikwa by’agateganyo kandi rugabanya imikoreshereze ya serivisi hagendewe ku bushishozi bwa BRD. Imikorere cyangwa serivisi itangwa bishobora guhinduka by’igihe gito cyangwa burundu. Itangazo kuri ayo makuru ritangwa ku rubuga. BRD ntizirengera ibyakwangirika cyangwa amakuru watakaza ku makuru bwite akwerekeyeho.
  1. Kudatanga garanti cyangwa ibyo wizeza abakoresha serivisi
  1. Ikurwaho ry’uburyozwe no kugabanya uburyozwe
  • Uretse uburyozwe busobanuwe mu mategeko BRD yaba ikugomba, kandi budashobora gukurwaho cyangwa ngo buhindurwe ku bwumvikane hagati yawe na Banki, haba twebwe, cyangwa amashami yacu, abakozi bacu, abatanga serivisi cyangwa abaduhagarariye, ntibazaryozwa mu buryo ubwo ari bwo bwose icyakwangizwa cyangwa amakuru watakaza ayo ari yo yose kubera iyi serivisi, uburyo uyikoresha cyangwa uyizera, cyangwa amakuru ayo ari yo yose atangwa muri iyi serivisi cyangwa wabona kubera iyi serivisi. Wemera kandi ukumva ko wirengereye ingaruka zose zakomoka ku mikoreshereze y’iyi serivisi.
  • BRD ntiryozwa ubukererwe wagira bwerekeye n’amakuru aturuka muri sisitemu n’imikoreshereze y’uru rubuga bitewe n’ibindi bigo bya Leta y’u Rwanda bitari mu nshingano za BRD.
  1. Ubushobozi bwo gukora amasezerano
  • Mu gukoresha iyi serivisi, wemeza (utanga isezerano ku buryo wakurikiranwa mu mategeko hashingiwe kuri iryo sezerano) ko ufite ubushobozi bwemewe n’amategeko bwo gukora amasezerano no kubahiriza ibikubiye mu masezerano
  • Ugomba kuba nibura ufite imyaka 18 kugira ngo wemererwe gukoresha iyi serivisi.
  • Mu gihe utizeye ko ufite ubushobozi bwemewe n’amategeko bwo gukora amasezerano, ugomba kwegera Banki (ukoresheje uburyo bushoboka), noneho BRD igashobora kuguha aya makuru mbere y’uko ukomeza gukoresha iyi serivisi.
  1. Kutubahiriza/Kunanirwa kubahiriza ibi bishingirwaho n’ibisabwa
  1. Iyo utubahiriza ibi bishingirwaho n’ibisabwa, cyangwa iyo ukoresha iyi serivisi mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ukaba ugira uko ukorana n’iyi serivisi mu buryo butemewe n’amategeko, BRD izaba ifite uburenganzira bwo guhagarika burundu imikoranire yawe n’iyi serivisi nta nteguza uhawe, hatitawe ku bundi burenganzira waba ufite hashingiwe ku bikubiye muri ibi bishingirwaho n’ibisabwa cyangwa hashingiwe ku mategeko.
  2. Iyo uburenganzira bwawe bwo kubona iyi serivisi busheshwe nk’uko bisobanuye haruguru, wemeza mu buryo bwumvikana neza ko inshingano zaba zihari hagati yawe na Banki mu gihe cy’iseswa ry’amasezerano, nk’uko zikubiye mu bishingirwaho n’ibisabwa, ko bizakomeza kubahirizwa kugeza igihe inshingano zitarubahirizwa zizaba zimaze kubahirizwa.
  1. Amategeko akurikizwa
  1. Ibi bishingirwaho n’ibisabwa bigengwa kandi bizasobanurwa hashingiwe ku mategeko ya Repubulika y’u Rwanda nta kureba ukuvuguruzanya kwaba kuri mu biteganywa n’amategeko. Imikoranire yose cyangwa ibikorwa byose byaba byarabaye hashingiwe kuri iyi serivisi bizubahiriza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
  2. Amakimbirane ayo ari yo yose ashingiye ku bishingirwaho cyangwa inshingano zidashingiye ku masezerano izo ari zo zose biyakomokaho cyangwa bifitanye isano na yo ashyikirizwa gusa inkiko zo mu Rwanda iyo impande zombi zidashoboye kuyakemura ku bwumvikane binyuze mu buryo buhari bwo gukemura amakimbirane bukoreshwa na BRD.
  3. Ubuhuza bwose bubaye bujyanye n’ibi bishingirwaho n’ibisabwa bubera mu muhezo aho twe namwe tuzasabwa kugira ibanga amakuru yerekeye amakimbirane yashyikirijwe ubuhuza, imigendekere y’ubuhuza n’ibyabuvuyemo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here