Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize, RSSB, Rugemanshuro Regis, yatangaje ko bari gukora uko bashoboye kose kugira ngo serivisi uru rwego rutanga zimurirwe ku ikoranabuhanga ku kigero cya 90%.
Ibi bigendanye n’amavugurura ari gukorwa muri uru rwego arimo guhugura abakozi mu kunoza serivisi ku buryo bwisumbuye, kumva ababagana cyane cyane ku byo babona byahindurwa hamwe no gushimira abakozi bakora umurimo wabo batiganda.
Mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abakiliya kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2022, Rugemanshuro yagaragaje ko nta mpamvu y’uko umukiliya wabo yahora asiragira ashaka serivisi ahubwo yagakwiriye kuzibona aniyicariye iwe.
Ati “Turashaka ko serivisi zacu ku kigero cya 90% zizajya ziboneka ku ikoranabuhanga aho gusiragira no kujya hirya no hino ashaka serivisi, umukiliya wacu azajye azibonera kuri telefoni ye cyangwa mudasobwa ku bazifite.”
Yavuze kandi ko mu yandi mavugurura uru rwego ruri kwibandaho harimo ukuvugurura imbonerahamwe z’umurimo bijyanye n’isuzuma bakoze bagasanga serivisi zariyongereye n’ikigo ubwacyo cyagutse.
Ati “Twasuzumye imbonerahamwe yari isanzweho tureba n’igihe tugezemo n’ubwoko bwa serivisi dutanga n’ubunini bw’ikigo [tubona ko tugomba guhindura iyari isanzwe] kuko ikigo cyagiye cyiyongera aho cyavuye ku kigega kimwe tukaba tugeze ku bigega bitandatu.”
Mu bigega bitandatu uyu muyobozi avuga harimo ubwisungane mu kwivuza, ikiruhuko cy’umubyeyi wibarutse, Ejo Heza, RAMA ndetse n’ibindi.
Yemeza ko ibi byose ari byo byagendeweho kugira ngo imbonerahamwe y’umurimo ivugururwe ndetse igendane n’igihe. Izanafasha mu gutanga serivisi ku bakiriya babo ku buryo bwifuzwa bijyanye n’intero ’y’umukiriya ku isonga’.
Umunyamuryango wa RSSB, Ntabomvura Venant, avuga ko kugeza ubu yishimira serivisi ahabwa n’iki kigo kuko ibyifuzo bye byubahirizwa uko abishaka.
Avuga ko serivisi ahabwa zose ari ntamakemwa ariko izijyanye n’ubuvuzi zikaza ari akarushyo kuko umunyamuryango atarembera mu rugo.
Ati “Baradufasha ku buryo iyo usabye serivisi ku ivuriro runaka bikaba ngombwa ko hakenerwa kwemeza imiti wandikiwe, babigukorera ku buryo bwihuse.”
Nyinomujuni Marie Chantal ukunze kugana iki kigo cyane cyane muri serivisi z’insimburangingo yemeza ko anyuzwe na serivisi ahabwa kuko iyo RSSB itahaba yari kwishyura izi nsimburangingo umurengera w’amafaranga.
Ati “Nkenera insimburangingo. Nari naje gusinyisha kugira ngo njye kuzifata. Nari kwishyura arenga ibihumbi 380Frw ariko ubu ndishyura 15 ku ijana urumva ko ari make cyane.”
Ku rundi ruhande ariko asaba ko bakoroherezwa cyane cyane mu ngendo bakora ku buryo imiti bakenera bisaba ko baza gusinyisha ku bitaro bikuru byazashyirwa ku mavuriro bakorana nayo.
Ati “Nk’iyi miti imwe n’imwe iboneka badusabye kuza ku cyicaro gikuru byaba byiza yose ishyizwe ku rutonde, uko muganga akwakiriye ukaba wahita ujya kuyigura bitagusabye kubanza kuza hano.”
Rugemanshuro yifuriza icyumweru cyiza abakiriya babo ariko akanabashishikariza gutangira imisanzu ku gihe, abakoresha mituweli na bo bagatanga imisanzu uko bikwiriye kuko indwara idateguza.
Akangurira abo muri Ejo Heza gukomeza kwiteganyiriza kuko “akabando k’iminsi gategurwa kare, ikindi murisanga muri ab’agaciro kuri twe tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo munyurwe na serivisi tubateganyiriza.”