HEC:Abasaga 700 bamaze gutanga ubujurire busaba guhabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza

0
231

Bamwe mu banyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, babyukiye ku biro by’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru gusaba ko bahabwa inguzanyo ya Leta yo kwiga muri Kaminuza.

Ni nyuma y’uko bisanze ku rutonde rw’abataremerewe kurihirwa na leta kubera impamvu zitandukanye.

Mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 700 nibo bari bamaze gutanga ubujurire bwabo.

Bamwe muri aba batanze ubujurire bavuga ko bahakaniwe inguzanyo ariko hari n’abahawe ibisubizo bibashyira mu gihirahiro.

Umuyobozi w’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru, Dr Rose Mukankomeje  avuga ko kujurira bizarangira ku wa Gatanu w”icyumweru gitaha, bakazahabwa ibisubizo mu gihe kitazarambirana.

Avuga ko bishoboka ko bamwe muri aba banyeshuri bazagira amahirwe yo kongerwa ku rutonde rw’abazarihirwa.

Ubuyobozi bwa HEC buvuga ko gahunda nk’iyi yakozwe ku banyeshuri bemerewe kwiga muri Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, Rwanda Polytechnique, bamwe mu bari bafite impamvu zumvikana bongerwa ku rutonde ku buryo abagera ku bihumbi bine bamaze gutangira amasomo bahabwa inguzanyo ya Leta.

IVOMO: rba.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here