Pasika- Abayobozi b’amadini batanze ubutumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside

0
239

Abakristu n’abihayimana b’amadini yizihije Pasika kuri iki cyumweru, bavuga ko kuba yahuriranye n’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi byababereye umwanya wo kwibukiranya uburyo Yezu yatsinze urupfu bityo n’Abanyarwanda bakaba badakwiriye guheranwa n’agahinda.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru abakirisitu bazindukiye mu misa n’amateraniro yo kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu, bemera ko ari umucunguzi w’inyoko muntu. Iyo babihuza n’ibihe igihugu kirimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko Pasika itanga icyizere cy’ubuzima buhoraho nyuma y’ubu burangwa no gupfa ndetse no gupfusha turimo uyu munsi wa none.

Mujawamariya Agnes utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati:”Pasika ni ubuzima ni izuka, kandi tuhakura ikizere cyo kubaho kandi ubuzima butazima.”

Uwitwa Mukayiranga Odilla nawe yagize ati: “Urukundo ni cyo cya mbere, muri jenoside hari abishe hari n’abiciwe ariko ubu tugomba kubabarirana tugakundana tukaba umwe tukirinda ibidutandukanya”

Abayobora amadini n’amatorero hirya no hino bagaragaza ko kuba Pasika yahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo ari umwanya mwiza wo kwimakaza inyigisho z’ihumure, kwihana, gusaba imbabazi, kubabarira, komorana ibikomere ndetse no kwimika ubumwe.

Gakumba Tom Vianney Umuyobozi w’Itorero Christ Kingdom Embassy yagize ati: “Ntabwo turi kubabara ko Yesu yapfuye ahubwo turi kwizihiza ko yazutse, natwe nk’abanyarwanda turi gufatanya na pasika tudaheranywe n’ agahinda kuko u Rwanda rwarapfuye rurazuka, uyu munsi dufite ibyiringiro kuko intego y’umwanzi itagezweho kandi ni ugutsindwa kwa satani, ni ugutsindwa k’umugome.”

Dr. Masengo Fidel Umuyobozi wa Foursquare Gospel Church yagize ati: “Bibiliya iravuga ngo muhumurize abantu banjye, tumaze imyaka 29 u Rwanda ruri amahoro ibyo ni ihumure, tumaze imyaka nk’iyo dufite ubuyobozi bwiza, ibyo ni ihumure, nk’abakristo dufite Yesu wazutse akazura n’ imitima yacu ibyo ni ihumure ndababwiye ngo muhumure kandi mugire ibyiringiro ko ejo ari heza kurusha uyu munsi.”

By’umwihariko Antoine Kardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko Pasika itanga ukwizera n’ibyiringiro byuzuye kuko Yezu Kirisitu yatsinze urupfu bityo abamwizera badakwiye guheranwa n’ agahinda.

“Ariko Pasika iduha ukwizera ko Kristu yemeye urupfu kugirango aducungure, arudutsindire, muri ibi bihe rero tugomba kwibuka dufite kwizera, bikaduha kudaheranwa n’agahinda, kudaheranwa n’urupfu kuko tuzi ko Kristu yarutsinze, niwe rero shingiro ryo kwizera kwacu, nubwo urupfu rudukangaranya tugumane ukwizera kuko urupfu atarirwo rufite ijambo rya nyuma ku muntu.”

Antoine Kardinal Kambanda asaba abantu muri rusange kwirinda ikibi ntihagire utinyuka kuvutsa undi ubuzima kuko aba azabibazwa uko byagenda kose.

Abakirisitu n’ abayobora amadini n’ amatorero bavuga kandi  ko ubuzima bwa Yesu ku isi bwaranzwe no kwigisha urukundo n’ubumwe, bityo bagasaba abakirisitu n’abataribo kurangwa nabyo birinda ikibi icyaricyo cyose kuko aribyo soko yo kubana mu mahoro hatahirizwa umugozi umwe mu nzira igana ku iterambere.

Ivomo: rba.rw

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here