NESA Mu bukangurambaga bw’iminsi 5 bwo gutegura imigendekere myiza y’isuzumabumenyi risoza igihembwe cya 2, CAMIS yagarutsweho cyane.
NESA yasoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu yarimo gukorera hirya no hino mu turere 30 tw’igihugu ku isuzumabumenyi (CA) risoza igihembwe cya Kabiri. Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati kuwa 10/3/2023 yasoreje ubu bukangurambaga mu Karere ka Nyagatare.
Mu kiganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye muri Nyagatare barimo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu karere, abayobozi b’amashuri ndetse n’ abagenzuzi b’uburezi mu mirenge, yagarutse ku nshingano NESA yahawe zijyanye n’ibizamini bya Leta,Ubugenzuzi bw’amashuri, imikoreshereze ya CAMIS ndetse n’ibipimo bigenderwaho mu gutegura ibizamini bya Leta. Yagarutse kandi ku isuzumabumenyi risoza igihembwe cya 2 asaba abayobozi b’amashuri gukoresha CAMIS binjiza amanota y’isuzumabumenyi muri iyi “system”.
Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyagatare Matsiko Gonzague, yashimiye NESA ku bikorwa ikora iteza imbere ireme ry’uburezi, yizeza NESA ubufatanye mu gushishikariza amashuri gukoresha CAMIS nk’akarere ka mbere mu mihigo mu gihugu.
Abitabiriye iyi nama, babajije ibibazo bitandukanye cyane cyane ku bigendanye n’imikoreshereze ya CAMIS. Umuyobozi wa NESA Dr Bernard Bahati abizeza ko hagiye koherezwa umukozi muri buri Karere uzaba ashinzwe CAMIS mu rwego rwo kubafasha gukemura ibyo bibazo.
Tubibutse ko, CAMIS ari “System”yinjizwamo amanota nyuma y’uko abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi kugira ngo hakorwe “monitoring” y’uko abana batsinze ku byiciro n’inzego zitandukanye hanyuma habe hafatwa ibyemezo n’ingamba hagendewe ku mitsindire y’abanyeshuri.
Iyi gahunda isize abayobozi b’amashuri mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Gatsibo biyemeje kwihutisha gahunda yo gukoresha CAMIS. Ni ingamba bafashe nyuma yo kuganirizwa n’umuyobozi muri NESA ushinzwe ireme ry’uburezi ndetse n’ubugenzuzi bw’ amashuri Kavutse Vianney,mu gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bw’iminsi itanu NESA yarimo gukorera hirya no hino mu gihugu ku isuzumabumenyi (CA) risoza igihembwe cya Kabiri.
