Abarimu basaga ibihumbi 6000 bagiye gufatirwa ingamba zikomeye kubera icyongereza cyabo giciriritse

0
3979

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhindura ururimi rw’amahanga amashuri yakoreshaga mu kwigisha muri 2008, Icyongereza gisimbura Igifaransa, ururimi rwasigaye rufatwa nk’isomo gusa. Kugeza uyu munsi haracyagaragara ibisigisigi by’izi mpinduka, aho inzobere mu burezi zigaragaza haba abanyeshuri n’abarimu cyane cyane abo mu mashuri ya leta bataragira ubumenyi buhagije bubemerera kwigisha mu Cyongereza badategwa.

Ubwo iyi politike nshya yo gukoresha Icyongereza yashyirwagaho, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko igamije kurushaho kwagura amasoko y’u Rwanda no gufasha Abanyarwanda kwibona mu karere cyane ko kiganjemo ibihugu bikoresha Icyongereza.

Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu 2018, yagaragaje ko nubwo iki cyemezo cyafashije u Rwanda muri byinshi cyanagize ingaruka cyane cyane ku rwego rw’uburezi. Muri uwo mwaka byagaragaye ko hari abana benshi bagera mu wa kane w’amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda n’Icyongereza, mu gihe umubare munini w’abarimu byagaragaye ko badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza nibura bubemerera kwigisha mu wa Kane w’amashuri abanza.

Iyi raporo yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugira mu wa Gatatu aribo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Ibijyanye no guhuzagurika mu Cyongereza bigaragarira kandi mu isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2022 hagamijwe kureba uko imyigire mu mashuri atatu abanza ihagaze.

Byaje kugaragara ko 35,46% by’abana biga muri iyo myaka batazi gusoma Icyongereza.

Kuba abarimu bo mu Rwanda bagifite ikibazo mu bijyanye n’ubumenyi bwabo mu Cyongereza bishimangirwa na Twesigye Benson umaze igihe akora muri gahunda zo kubahugura muri uru rurimi.

Twesigye yavuze ko iyo ugiye mu mashuri yo hirya no hino mu Rwanda usanga hari abarimu benshi bigisha bavanga indimi ariko cyane cyane bagakoresha Ikinyarwanda nubwo amasomo baba barayateguye mu Cyongereza.

Avuga ko usanga ibi ahanini biterwa n’uko u Rwanda rugifite abarimu benshi bize mu Gifaransa kandi bakaba bataragize amahirwe yo guhugurwa bihagije mu Cyongereza.

Ati “Imbogamizi bafite usanga ahanini batarize mu Cyongereza, hari abakuru bize mu Gifaransa. Abato nabo bize mu Cyongereza usanga batarabonye amahirwe yo kugikoresha cyane, benshi mu ishuri usanga bakoresha Ikinyarwanda, iyo bagerageje bagakoresha Igifaransa.”

Twesigye Benson yavuze ko mu bikorwa bahoramo byo guhugura abarimu mu Cyongereza basanga abenshi bari ku kigero cy’abatangizi muri uru rurimi.

Ati “Dufite abarimu bagiye bari ku rwego rutandukanye, benshi twabakoreye isuzuma dusanga bari ku rwego rwo hasi rw’abatangizi. Ubu intego dufite ni uko twabazamura nibura bakagera ku rwego  rwa B2 cyangwa B1.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abarimu bigisha Icyongereza akana n’Umwarimu ku Ishuri rya Agahozo Shalom, Richard Niyibigira, kimwe na Twesigye ahamya ko koko ubumenyi bw’abarimu bo mu Rwanda mu Cyongereza burimo ikibazo.

Ati “Hari ikibazo muri rusange cy’ubumenyi cyane ku barimu bize mu Gifaransa ku buryo bitwara igihe kugira ngo babashe kwiga Icyongereza no kucyigishamo […] usanga niba umwarimu afite isomo ry’iminota 40 ashobora gukoresha Icyongereza mu minota 20, indi 20 ikaba ari Ikinyarwanda, kandi ugasanga icyo Cyongereza cy’iminota 20 nacyo kiri ku rwego rwo hasi.”

Richard Niyibigira avuga ko kuba hari abarimu bataramenya Icyongereza neza bibangamira ireme ry’uburezi.

Ati “Niba ururimi rukoreshwa mu kwigisha ari Icyongereza ariko ubyigisha akaba atakizi neza, bizaba ikibazo. Ireme ry’uburezi rizakomera kuko ibyo wigisha ubyumva ndetse n’ururimi ubyigishamo ukaba uruzi, niba umwarimu adashobora kurukoresha bigira ingaruka ku myumvire, niba udashobora kumva ibintu birangira n’abanyeshuri batabyumva.”

Nubwo Icyongereza gikomeje kuba ingorabahizi haba mu barimu n’abanyeshuri, Niyibizi agaragaza ko umuti atari ukwirukana abarimu kuko ngo no mu busanzwe umubare wabo uri hasi. Yemeza ko igikenewe ari ugukomeza gushyiraho gahunda zibafasha kwiyungura ubumenyi muri uru rurimi.

Uretse ubumenyi buke bw’abarimu mu bijyanye n’Icyongereza, hari n’abanyeshuri bagaragaza ko batarabasha gukeneka neza uru rurimi ku buryo hari ibyo biga batabyumva, ahubwo bakabifata mu mutwe.

Abarenga 6000 bagiye kongererwa ubumenyi

Nyuma yo kubona ko ubumenyi bw’Icyongereza ku barimu bukiri hasi, Umuryango British Council ku butanye na Mastercard Foundation ndetse n’inzego zitandukanye zo mu rwego rw’uburezi hatangijwe gahunda yiswe ‘Secondary Teachers English Language Improvement Rwanda (STELIR) igamije guhugura abarimo bo mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’Icyongereza.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izagera ku barimu 6000 bo mu turere 14 muri 30 tugize igihugu. Hazahugurwa kandi abanyeshuri 1000 biga ibijyanye no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Inderabarezi.

Binyuze muri STELIR abarimu bazamara amezi atandatu bahugurwa mu buryo bw’iyakure ‘online’ ndetse bamare n’andi masaha 30 bahugurwa mu buryo bw’imbonankubone.

Ubumenyi bazahabwa mu Cyongereza buzaba ari ubujyanye no kubakarishya mu kucyandika, kugisoma no kukivuga.

Ubwo iyi gahunda ya STELIR yatangizwaga kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare mu 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yavuze ko bayitezeho byinshi kuko izatuma n’ubumenyi abanyeshuri bakura ku ntebe y’ishuri bwiyongera.

Ati “Uyu mushinga ugamije kuzamura ubumenyi abarimu bacu bo mu mashuri yisumbuye bafite mu Cyongereza, by’umwihariko uyu mushinga uzagera ku barimu 6000 bari mu murimo wo kwigisha hirya no hino mu turere 14, ukongeraho n’abandi barimu 1000 biga kwigisha mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Intego y’iyi gahunda ni ukuzamura ubumenyi n’amahirwe ku bana bacu biga mu mashuri yisumbuye.”

Yakomeje avuga ko abari mu rwego rw’uburezi mu Rwanda bakwiriye kumva ko kumenya ururimi neza bifasha abanyeshuri kwaguka mu bumenyi.

Ati “Twese tuzi neza akamaro k’ururimi kandi tuzi neza ko ari ingenzi haba k’umwarimu n’umunyeshuri kugira ngo babashe kujyana neza mu nteganyanyigisho, babashe kwaguka mu mitekerereze ndetse babashe no kugira ubushobozi bwo kuvuga neza ibyo batekereza. Ku bw’ibyo abanyeshuri bagomba kwigishwa gukoresha Icyongereza neza mu ishuri ndetse n’amahirwe yo kuba babasha gukeneka uru rurimi no mu bindi bikorwa byo hanze y’ishuri kugira ngo bazamure ubumenyi mu rurimi no kwigirira icyizere.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba yavuze ko kongerera ubumenyi abarimu bo mu Rwanda ari ingenzi kuko aribo ireme ry’uburezi ritangiriraho.

Ati “‘Birigaragaza ko abarimu bari ku ruhembe rw’uburezi bwacu, niyo mpamvu twemera ko kubashoramo bishobora kugira uruhare mu kongera ubumenyi abanyeshuri bahabwa.”

Ivomo: IGIHE

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here