Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ikomeje imyiteguro yo gutangiza amashuri 30 y’icyitegererezo mu masomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, aho buri karere kazaba gafite iri shuri bitewe n’umwihariko w’ibyo ubukungu bwako bushingiyeho.
U Rwanda ruri mu rugendo rwo kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, aho icyifuzo ari uko ibyigishwa bihura n’icyerekezo cy’igihugu n’amahirwe ashingiye ku byo ubukungu bwa buri karere bwubakiyeho.
Ni muri urwo rwego, muri buri karere hagiye gutangizwa ishuri ry’icyitegererezo muri iyi ngeri.
Byashimangiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, mu biganiro byahurije i Kigali abahagarariye uturere n’Intara n’ibigo bya leta bifite aho bihuriye n’ibyigishirizwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ni mu rwego rwo guhuza ibitekerezo, harebwa uko ayo mashuri yukubakwa, ibyo yakwigisha, aho yakwigishiriza n’umusaruro yatanga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyigishirize ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Paul Umukunzi, yavuze ko ayo mashuri uko ari 30 agomba kuba afite abarimu b’inzobere, n’ibikenewe byose kugira ngo abashe gusubiza ibibazo by’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu Karere.
Yagize ati “Icyuho dufite kugeza ubu ni ukugira abakozi b’abanyamwuga kandi b’inzobere mu nzego zitandukanye. Ni byo turigisha, turanatera imbere umunsi ku wundi ariko ubona ko uko ikoranabuhanga ritera imbere, dukeneye kubona Abanyarwanda b’inzobere bagendana na ryo.”
“Niba tuvuze ngo turashaka gushyiraho ishuri ryigisha ubuhinzi ntabwo ari ubuhinzi busanzwe. Turashaka gukora ubuhinzi bukoresha imashini, bufite ibikoresho byo kuhira imyaka, imashini zo gutunganya umusaruro ku buryo bwa butaka buto dufite twabukoresha tukabasha kwihaza mu biribwa no kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.”
No mu zindi nzego, ngo hazashyirwaho amashuri ateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’inganda, ashobora guteza imbere gahunda ya ’Made in Rwanda’, gufasha mu gukora ibikoresho bikenewe mu Rwanda n’ibindi.
Eng. Umukunzi yakomeje ati “Niba dukeneye amashuri yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akabikora neza ku buryo umusaruro dufite ukomoka ku mabuye y’agaciro utunganyirizwa mu Rwanda, aho kugira ngo tuwohereze hanze udatunganyije.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite ishuri rya Rwanda Coding Academy, rimaze guhindura ibintu mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Aya mashuri azashingwa ni ayo ku rwego rw’ayisumbuye. Abazajya bayarangiza ntibahite bajya ku isoko ry’umurimo, bazajya bakomeza mu bindi byiciro birimo iby’amashuri makuru y’imyuga (IPRC) cyangwa kaminuza, ariko bafite ubumenyi buhagije bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu myaka ibiri iri imbere, hifuzwa ko abanyeshuri batangira kuyoherezwamo, hakazajya hatoranywa abatsinze neza mu kizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Bazajya biga bacumbikiwe, bigishwa n’abarimu b’inzobere ku buryo bazajya basoza amasomo bafite ubumenyi bubageza ku isoko ry’umurimo.
Si ukwigishwa bisanzwe gusa, ahubwo muri aya mashuri byifuzwa ko hazajya hakorerwa n’ubushakashatsi bwafasha abanyeshuri gukora imishinga ishobora guhindukamo ibigo byafasha gukemura ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.
Inzobere z’Abanya-Korea ziri gufasha mu nyigo y’ibikenewe byose kugira ngo porogaramu ayo mashuri azigisha zizajyane n’aho isi igeze.
Inyigo izarangira mu mezi atandatu ari imbere, nyuma nibwo hazatangwa amasoko yo kubaka no kugura ibikoresho bikenewe.
Ubuyobozi bwa RTB buvuga ko hari aho amashuri azajya yubakwa bushya, hakaba n’aho asanzwe azagurwa agahabwa ibikoresho bihwanye n’ibyo azaba yahisemo kwigisha.
Uyu mushinga uzatwara ingengo y’imari igera kuri miliyari 150 Frw, ashobora guhinduka inyigo ya nyuma nirangira.
Ni amafaranga yavuye muri Banki y’Abanya-Korea nk’inguzanyo ku nyungu iciriritse, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette.
Ati “Kugira ngo leta ijye gufata iyo nguzanyo ni uko iha agaciro amashuri ya TVET. Dufite byinshi twifuza kugeraho, ariko ikidukomereye cyane ni ukugira ngo abantu bahindure imyumvire. Kugira ngo imyumvire ihinduke bisaba ko tuba twerekanye ko ibyo dukora bifite imbaraga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yavuze ko niba akarere runaka gakeneye abize ubuhinzi kubera umwihariko wako, gushyiraho bene aya mashuri bizafasha mu kubona urubyiruko rwize kandi rufasha mu gukemura ikibazo akarere gafite.
Busabizwa yavuze ko nko mu mijyi yunganira Kigali, haramutse hashyizwe ishuri ryigisha ubwubatsi byafasha mu iterambere ryayo.
Ikindi ngo nk’uturere twegereye imipaka, dushobora kureba ibikenewe n’ibihugu bituranyi ku buryo byakwitabwaho abanyeshuri bakaba bakorera mu Rwanda, ariko bakabona isoko hakurya.
U Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Abagera kuri 86% by’abazajya barangiza muri aya mashuri bakwiye kuzajya babona akazi bitarenze amezi atandatu. Amashuri yose azaba afite ibikoresho by’ibanze n’abarimu b’inzobere ku kigero cya 100%.
Kugeza ubu ariko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiyitabirwa uko bikwiye ugereranyije n’andi masoko, kuko nko mu 2021 yitabirwaga kuri 60% gusa. Icyo gihe harimo abanyeshuri 31.000, mu gihe yari afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 52.000.
Ku rundi ruhande, za IPRC umunani byagaragaye ko zidafite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bose babyifuza, kuko nko mu mwaka wa 2020/21 abanyeshuri basabye kujya muri Rwanda Polytechnic bari 11.200 bafite ibisabwa, ariko muri za IPRC hashoboraga kwakirwa 3500.
Mu gukomeza urwego rw’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe abanyeshuri biga imyuga basorezaga ku cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bajya kwiga icya kabiri (A0) bagasabwa kujya kwiga amasomo y’ubumenyi rusange, hateganywa gukorwa impinduka.
Biteganyijwe ko hazatangizwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors) n’icya gatatu (Masters) mu myuga n’ubumenyingiro, kugira ngo umunyeshuri wayize mu mashuri yo hasi akomeze agere ku rwego rwo hejuru, ari na we uzabyigisha.
CC: Igihe.com