Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryahembye abanyeshuri biga mu bigo byayo, babaye indashyikirwa mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, kuri uyu wa 3 Mutarama 2023.
Abahawe ibihembo barimo 155 batsinze 100% ibizamini bisoza amashuri abanza ubu bakaba bari mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye n’abandi batatu bo mu cyiciro rusange. Yahembye kandi ibigo bitanu byabaye indashyikirwa, ni ukuvuga ko byatsindishije ku kigero cya 100%.
Iki gikorwa kiri mu murongo w’ibyo ADEPR yiyemeje gukora mu rwego rwo guteza imbere uburezi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ADEPR, Pasiteri Budigiri Herman.
Uretse guhemba abanyeshuri batsinze neza, ibindi bikorwa ADEPR ishaka gushyiramo imbaraga birimo kuganira n’abafatanyabikorwa mu harebwa uko uburezi bwatezwa imbere, gukora ubugenzuzi mu bigo by’amashuri kugira ngo intego leta yihaye zibashe kugerwaho, kongerera ubushobozi abakozi bo mu burezi, gushyiraho amashuri y’icyitegererezo no kuyaha ibikoresho.
ADEPR ifite ibigo by’amashuri 312 birimo 24 byigenga mu gihe andi ari ayo ifatanya na leta ku bw’amasezerano.
Abanyeshuri 6966 bo muri ibyo bigo ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2021/2022; abagera kuri 90,6% barabitsinze ariko ababonye amanota abohereza mu bigo bigamo bacumbikiwe ni 887.
Mu Cyiciro Rusange abakoze ibizamini ni 3742 hatsinda 3150 mu gihe ababonye amanota abemerera kwiga bacumbikiwe ari 2064.
Abanyeshuri bashimiwe bahawe ibikoresho by’ishuri by’umwihariko batatu batsinze neza mu cyiciro rusange bemererwa kwishyurirwa amafaranga y’ishuri y’ibihembwe bibiri bisigaye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Nsabimana Samuel wigaga muri GS Rango mu Murenge wa Mareba ho mu Bugesera uri mu batsinze neza mu cyiciro rusange, yavuze ko yabigezeho kubera ko yashyize imbaraga mu myigire akirinda ibirangaza dore ko yigaga ataha mu rugo.
Ati “Iyo wiga utaha uhura n’ibirangaza byinshi ariko uba ugomba kumenya igihe cyo kwiga, icyo kuruhuka no kwidagadura kuko hari igihe ushaka kuruhuka igihe kiruta icyo wamaze ukora. Bisaba kwigomwa no gushyira imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo utsinde.”
Yakomeje agira ati “ Mu bihembo nahawe harimo ibikoresho by’ishuri no kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri y’ibihembwe bibiri bisigaye muri GS Officiel Butare aho niga. Ni ibihumbi 184 Frw, urumva ni amafaranga atari make, ni yo mpamvu dushimira ADEPR kuri iki gikorwa.”
Umuyobozi w’ishuri ryigenga rya ‘Umucyo Friendly School’ ryo mu Karere ka Ngoma, Harelimana Jean Baptiste, yavuze ko ibihembo ryahawe babikesha kuba bafite abarimu bakorana ubwitange.
Mu mwaka ushize w’amashuri abanyeshuri uko ari 34 bakoze ibizamini bisoza abanza batsinze 100% ndetse bahabwa imyanya mu bigo bigamo bacumbikiwe.
Harelimana yavuze ko igihembo bahawe kizarushaho kubatera imbaraga mu mikorere yabo abo barera bakarushaho gutsinda neza.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yasabye abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’amashuri gukorana umwete no guharanira kuba indashyikirwa.
Ati “Isi turimo isaba ko abantu bahatana, bashyiraho umwete, babyuka kare. Rero reka dusabe umuntu wese aharanire kuba indahyikirwa mu byo ashinzwe.”
Yabasabye kandi gukomeza kwimakaza indangagaciro za gikirisitu bakabihuza n’intego z’Itorero ADEPR.
Ati “Byaba bibabaje gusanga umurezi mu bigo byacu yasinze, ibyo ntabwo tubyemera. Impamvu ibigo bya ADEPR bihari ni ukugira ngo tugire ahantu ho kwigishiriza indangagaciro ziri mu ijambo ry’Imana kandi zikwiye kuranga Abanyarwanda.”
Yibukije abarezi gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, ibigo by’amashuri bikagaragaza impinduka nziza aho biherereye ndetse bakagira uruhare mu kwita ku ngimbi n’abangavu babarinda kujya mu ngeso mbi n’ibiyobyabwenge kuko iyo bononekaye bigira ingaruka nyinshi.

Inkomoko :www.igihe.com