Abanyarwanda ntibigeze badutsinda- Ndayishimiye uri kwitegura intambara.

0
8

Nyuma yo kuvuga ko akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari gashobora kugwamo ishyano rikomeye, Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gushimangira ko ari gutegura intambara y’u Burundi n’u Rwanda.

Ku wa 11 Gashyantare 2025, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu, yashingiye ku byavuzwe na Guverineri wa Kirundo, atangaza azi neza ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi. Gusa nta na rimwe rwigeze ruhigira gutera u Burundi.

Yagize ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Ndayishimiye yatangaje ko abo mu Kirundo atari bo bazahangana n’Abanyarwanda gusa, kuko ngo azohereza ku mupaka w’u Rwanda n’abandi Barundi bose barimo abazaturuka mu majyepfo y’u Burundi.

Ati “Noneho ntimuzaba muri mwenyine. Twese, n’uw’i Nyanza Lac hariya ku mupaka wa Tanzania ureba Kigoma, azaba ari aha. Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanye-Congo. Ipuuu! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”

Ingabo z’u Burundi zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza kuruhungabanyiriza umutekano kandi iracyabifite mu mugambi.

Ubufatanye bwa Leta y’u Burundi na FDLR bwarenze imbibi za RDC kuko iyi Leta icumbikira abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba, igategura inama zabo, ndetse bivugwa ko bafite inyubako mu mijyi irimo Bujumbura.

Ubu bufatanye bushimangira ijambo Ndayishimiye yagejeje ku rubyiruko i Kinshasa muri Mutarama 2024, aho yarubwiye ko azafasha urw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo. Icyo gihe yari yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi.

Ndayishimiye yagize ati “Ubu ndizera ko urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo abaturage b’u Rwanda na bo bazatangira kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Leta y’u Rwanda yamaganye amagambo ya Ndayishimiye, ishimangira ko izakomeza kurinda umutekano w’ubutaka bwayo n’Abanyarwanda, kugira ngo udahungabanywa n’abafite umugambi mubi nka we.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko ingabo z’u Burundi zinafite umugambi wo gutera u Rwanda ziturutse mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uyu mugambi urimo n’izindi ngabo zirimo iza RDC, iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’abacancuro b’Abanyaburayi, agaragaza ko zikwiye gukurwa hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ivomo:www.igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here