Leta yakuye amaso ku mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi muri Kigali

0
21

Leta y’u Rwanda ntigihanze amaso umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, nka kimwe mu byakemura ibibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, yabwiye RBA ko inyigo yakozwe yagaragaje ko uyu mushinga utaba igisubizo, hashingiwe ku kiguzi bisaba ndetse n’umubare w’abagenzi akamodoka kamwe gatwara.

Mu 2020 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Umujyi wa Kigali uri mu biganiro n’abashoramari b’abanyamahanga bagombaga gutangiza umushinga wo kubaka imihanda y’utumodoka tunyura mu kirere tuzwi nka Cable Car.

Iyi gahunda yatekerejweho nk’imwe mu zari gufasha kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali.

IVOMO:WWW.RBA.CO.RW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here