Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bagaragaza ko nubwo Koperative Umwalimu Sacco ibaguriza amafaranga bagakora imishinga ibabyarira inyungu ariko bakibangamiwe n’inyungu ku nguzanyo bacibwa ingana na 14%, bagasaba ko yagabanyuka.
Bavuga ko iyi nyungu ari nyinshi ariko boroherejwe nibura bagashyirwa ku nyungu ya 11% nk’icibwa abarimu bigisha mu mashuri ya Leta ku nguzanyo yagira iwawe byaba byiza kurushaho.
Abo barimu bagaragaza mu gihe bashyirwa ku nyungu nkeya byabafasha kwiteza imbere haba ku nguzanyo bafata mu mishinga ibabyarira inyungu cyangwa ijyanye no kubona icumbi.
Abayisenga Vincent, yigisha mu ishuri ryigenga rya Kivu Hills Academy mu Karere ka Rutsiro, asaba ko na bo batekerezwaho bakoroherezwa inyungu ku nguzanyo.
Ati: “Bitugiraho ingaruka kuko amafaranga twishyura aba menshi turasaba Leta ko natwe yatwibuka kuko tugikeneye kubona ubuzima bw’ibanze burimo ayo macumbi n’ibindi.”
Niyonsaba Richard agaragaza ko boroherejwe byabatura umutwaro na bo bakagira iterambere rikatika.
Yagize ati: “Nta mafaranga aba make kuko ayo 3% turushanwaho hari ibikorwa by’iterambere yadufashamo. Ibyiza ni uko twese nk’abanyamuryango twafatwa kimwe kuko uruhare rwacu mu kubaka uburezi bufite ireme rurangana.”
Bongeyeho ko buri munyamuryango wa Koperative yaba uwigisha mu ishuri rya Leta cyangwa iryigenga bose banganya umugabane shingiro, bakagaragaza ko byaba akarusho bose bahawe amahirwe angana nta busumbane.
Nubwo aba banyamuryango bavuga ibi ariko Koperative Umwalimu Sacco igaragaza ko amabwiriza yasohotse mu 2012, yari yafashweho icyemezo ko buri munyamuryango abarirwa inyungu ya 14% , ariko Leta iza gushyiramo inkunga ya miliyari 30 zunganira abigisha mu bigo bya Leta.
Nyuma y’iyo nkunga ni bwo hasohotse ibwiriza rivuga ko kugira ngo boroherezwe kwiteza imbere ku nguzanyo zijyajnye no kwibonera amacumbi n’imishinga ituma biteza imbere, inyungu ku nguzanyo z’amacumbi n’imishinga iba 11%, inguzanyo ku giti cy’umuntu ikaba 13% naho abandi bose bakaguma kuri 14%.
Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence asaba Leta ko yabunganira kugira ngo inyungu ku nguzanyo ijye ku kigero kingana, kuko guhita bayimanura bishobora kubateza ibihombo cyane ko kubona amafaranga na bo bayabonera ku nyungu ya 14%.
Ati: “Iyo urebye uko tubona amafaranga iyo tugiye ku isoko usanga kuba twayabona kugira ngo duhaze ubusabe bwabo ku nguzanyo tuyabonera kuri 14%. Nasaba ko izindi nzego zizadufasha kuko sinavuga ngo aka akanya nabo bahite bajya kuri 11%.”
Mu 2023, Koperative Umwalimu SACCO yatanze inguzanyo zingana na miliyari 194.6 Frw, izo nguzanyo zikaba zariyongereye ku rugero rungana na 34% ugereranyije n’inguzanyo zingana na miliyari 145.3 Frw zari zaratanzwe mu 2022.
Igaragaza ko inguzanyo zatanzwe muri rusange zishyuwe neza nk’uko byari biteganyijwe, ndetse igipimo cy’inguzanyo zitabashije kwishyurwa neza kitarenga 1.1%.
Mu 2023 ubwizigame bw’abanyamuryango bwanganaga na miliyari 86.5 Frw, bukaba bwarazamutse ku kigero cya 35% ugereranyije na 2022 aho bwanganaga na miliyari 64 Frw