Amadini yo mu Rwanda agiye gusasa inzobe ku bibazo birimo iby’inyigisho z’ubuyobe

0
53

Ihuriro ry’Impuzamiryango ihuriweho n’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda- (RIC) ryemeje ko hagiye kubaho gusasa inzobe ku bibazo bitandukanye bikomeje kugaragara mu madini n’amatorero birimo n’ikibazo cy’inyigisho z’ibinyoma.

Ni ibyemezo byafatiwe mu nama yateranye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Inama ya RIC (Rwanda Inter-religious Council).

Inama yayobowe n’umuyobozi wa RIC, Archbishop Dr. Laurent Mbanda, usanzwe ari n’Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Iyo nama yize ku ngingo zitandukanye ndetse yemeza ko hagiye gukorwa isesengura ku bibazo bitandukanye byakunze kugarukwaho cyane mu madini n’amatorero.

Ibyo birimo ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe; Ikibazo cy’ahantu hasengerwa hadakwiriye harimo ubuvumo, mu misozi; abiyita abahanuzi n’amazina cyangwa n’inyito z’abayobozi b’amadini n’amatorero aho usanga umuntu atangira gukora ugasanga yihaye inyito n’ibindi bigenda byangiza isura y’lyobokamana mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Laurent Mbanda yagaragaje ko bihaye umukoro wo kubisesengura hagatangwa umurongo mugari uzaganirizwa abayobozi b’amadini n’amatorero.

Rikomeza rigira riti “Abagize Inama y’Ubuyobozi bihaye umukoro wo gusesengura ibi bibazo, bigashyirwa mu nyandiko zizaganirwaho mu gihe cya vuba kugirango hatangwe imirongo izaganirwaho mu nama izahuza abayobozi b’amadini, amatorero na Kiliziya iteganyijwe kuba mu gihe cya vuba.”

Ryagaragaje kandi ko hemejwe ko amadini n’amatorero atangira kwamagana abayiyitirira bagakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma bitwaje itorero idini runaka cyangwa inyito z’inzego z’ubuyobozi.

Abo bayobozi kandi bibukije ko buri torero, idini na Kiliziya ryemewe mu Rwanda rifite umuvugizi waryo kandi ko ubutumwa ryashaka gutambutsa bugomba kugira inzira bunyuramo.

Amadini n’amatorero kandi yongeye kwibutswa ko ku wa 11 Kamena 2014, ubwo bari bateraniye I Musanze biyemeje kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda (Musanze Declaration)

Inyigisho z’ubuyobe mu matorero atandukanye bimaze igihe bigarukwaho mu Rwanda ndetse hari amwe mu matorero aheruka kwamburwa ubuzima gatozi bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Nko muri Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo Abanyarwanda nk’abantu banyuze mu mateka akomeye bashobora kwemera inyigisho z’amadini z’ikinyoma mu buryo bw’ubuhumyi kandi babona ko zishobora no kubasubiza mu bihe bibi banyuzemo.

Ati “Ntabwo abantu banyuze mu bintu nk’ibyo twanyuzemo baha urubuga ibibonetse byose. Ubu turi abantu umuntu uwo ari we wese azana ubutekamutwe tukamukurikira? Akababaro kanyu k’amateka ntacyo kabamariye. Wowe ugakurikira gusa ntubaza, ntunabigereranya n’ibyo wanyuzemo n’ibyo abawe banyuzemo.”

Perezida Kagame kandi aherutse kugaragaza kimwe mu byagabanya akavuyo n’akajagari mu nsengero ari uko hashyirwaho umusoro.

IVOMO:IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here