Ni iki gituma abayobozi begura batarangije manda?

0
23

Abatuye mu Karere ka Rusizi kimwe n’abahakorera bavuga ko kuba abayobozi muri aka karere bakunze kwegura batararangiza manda ahanini bituruka ku kutita ku nshingano zabo nk’uko bikwiriye.

Abaturage bo hirya no hino mu mirenge y’Akarere ka Rusizi bamenye inkuru y’iyegura rya bamwe mu bayobozi b’aka karere.

Hashize igihe muri aka karere humvikana kwegura kw’abayobozi batararangiza manda zabo. Urugero muri 2018 Harerimana Frederic yeguye asimbuye Oscar Nzeyimana nawe wari wareguye muri 2015.

Muri 2021, Dr. Annicet Kibiliga nawe yasimbuye Kayumba Ephrem ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, uyu nawe yeguye kuri uyu wa 6 we n’abandi bajyanama bibiri.

Aha mu Karere ka Rusizi hari ibikorwa by’iterambere abaturage basanga bikwiye kwihutishwa kuko baba barabisezeranyijwe n’ubuyobozi, nabyo batekereza ko byabeguza igihe bitakozwe.

Kuba umuyobozi yarangara ntiyuzuze inshingano ze, biri mu byo Dr. Emmanuel Mushimiyimana, umwarimu w’amategeko n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda aheraho avuga ko byaba intandaro yo kwegura ku mirimo ye kuko aba agomba kubazwa inshingano.

Usibye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage n’umujyanama uhagarariye inama y’igihugu y’abagore muri aka karere beguye, muri uku kwezi haneguye abayobozi b’Akarere ka Karongi twose two mu Ntara y’i Burengerazuba.

IVOMO:RBA.CO.RW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here