ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA BOSE MURI RUSANGE.
ngabo z’u Rwanda (RDF) zihanganishije imiryango y’abantu batanu bishwe n’umusirikare Sgt Minani Gervais ubwo bari mu kabari mu kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024. RDF yijeje imiryango yabuze ababo ko uwagize uruhare mu rupfu rw’ababo azakurikiranwa n’amategeko.