Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Bigwi yatawe muri yombi tariki ya 05 Ugushyingo 2024, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu Bigwi yasabye kandi yakira indoke 300,000 Frw kugira ngo ashakire ibyangombwa byo kubuka inzu.
Yavuze ko Bigwi yafashwe agafungwa nyuma y’uko yari amaze iminsi atumizwa akinangira kwitaba Ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ku cyaha aregwa cyo gusaba no kwakira indonke.
Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, avuga ko dosiye ya Bigwi irimo gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Mu gihe yahamwa n’icyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Icyakoze RIB yibutsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko kubera ko ngo bihanwa n’amategeko.
Abaturarwanda basabwe gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.
RIB yibutsa ko icyaha cya ruswa kidasaza, ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera ntacyabuza ko uyikekwaho yakurikiranwa.
IVOMO:IMVAHO NSHYA.COM