Mu Rwanda hagiye gutangizwa Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere.

0
62

Mu Rwanda hagiye gutangizwa Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Mu Rwanda hagiye gutangizwa Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere rizajya ritangirwamo amasomo ajyanye n’imiyoborere, politiki yo ku rwego rw’Isi, ibijyanye n’ubushakashatsi n’ishoramari ryambukiranya imipaka.

Iri shuri ryahawe izina rya ‘African School of Governance’ ryavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Prof Kingsley Chiedu Moghalu, yatangaje ko iri shuri rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere.

African School of Governance ni ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), Executive Master of Public Administration (EMPA).

Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

IVOMO:rba.co.rw

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here