Polisi y’u Rwanda yagiriye inama uwayisabye kumufunga ngo yitekerezeho

0
115

Ntabwo bisanzwe kubona umuntu wisabira inzego z’umutekano kuba yatabwa muri yombi, icyakora uko Abanyarwanda barushaho kugerwaho n’imbuga nkoranyambaga, ni nako barushaho kuzikoresha mu bwisanzure bemererwa n’amategeko, bamwe bakagera ubwo bakora ibidasanzwe, birimo nko gusaba gutabwa muri yombi.

Kuri uyu wa Gatatu saa 07:34 z’igitondo nibwo uwitwa ‘Wimbwira ubusa’ ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], yasangije abamukurikira ubutumwa, ari kubaza Polisi y’u Rwanda niba ishobora gufasha umuntu kwitekerezaho binyuze mu kumufunga iminsi mike kabone n’ubwo nta cyaha yaba yakoze.

Ati “Ese ‘Polisi y’u Rwanda’, umuntu abyutse akumva arashaka ko mumufunga nk’iminsi itatu kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze, munsubize,”

Ni ubutumwa bwatangaje benshi, bamwe babibona nk’ibisekeje n’abandi babibona ukundi. Ibi birasanzwe kuko abantu bose ntibashobora guhurira ku gitekerezo kimwe.

Byarushijeho gutungurana cyane ubwo Polisi y’u Rwanda yasubizaga ubu butumwa, na yo ibusubiza imeze nk’aho ishyenga, nabyo bitangaza benshi bituma ibitekerezo ku butumwa bw’ibanze bikomeza kwisukiranya.

Polisi yagize iti “Muraho, ntabwo dutanga ‘staycation’ muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri #VisitRwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”

Ugenekereje mu Kinyarwanda, ‘Staycation’ ni ikiruhuko ufatira hafi yo mu rugo. Muri make Polisi yagaragaje ko ubusabe bwa ‘Wimbwira ubusa’ butakubahirizwa, inaboneraho kumugira inama y’aho ashobora kugana akabonera amahoro ‘hatajemo amapingu’.

Ivomo:IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here