Umunyeshuri w’imyaka 16 yabonetse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

0
46

Umunyeshuri wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagaragaye yitabye Imana, bigakekwa ko yiyahuye.

Uyu mwana w’imyaka 16 yigaga muri iri shuri riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, bivugwa ko yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro ryo mu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru .

Bivugwa ko urupfu rwe rwaba rwaruturutse ku muti wica imbeba yanyoye, biturutse ku makimbirane yo mu muryango avukamo.

Uyu mwana w’umukobwa wavutse mu 2008, ababyeyi be basanzwe batuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, amakuru avuga ko basanzwe babana mu makimbirane ari nayo akekwa kuba intandaro y’urupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kintobo, Niyibizi Louis, yemeje aya makuru asaba abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe bitaraba

Yagize ati “Turakeka ko amakimbirane yo mu muryango ariyo yatumye anywa imiti yica imbeba agapfa. Tukimenya ayo makuru twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri apfa akihagera.”

“Twaganirije abanyeshuri tubasaba ko n’ubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama.Turabasaba kandi kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here