Abakurikiranira hafi uburyo abana bava cyangwa bajya ku ishuri, baravuga ko hari bumwe mu buryo bukoreshwa bushobora gushyira ubuzima bw’abo bana mu kaga, bagasaba abo bireba bose gukora ibikwiye ngo umutekano w’abana bava cyangwa bajya ku ishuri urusheho kwizerwa.
Uburyo abanyeshuri by’umwihariko abiga mu mashuri abanza bajya cyangwa se bava ku ishuri buratandukanye bitewe n’amikoro y’imiryango yabo.
Hari abaza ku ishuri mu modoka z’ikigo, hari abazanwa n’ababyeyi babo, hari abagenda n’amaguru, hari abagenda ku magare ndetse no kuri moto no muri Taxi Voiture.
Kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’ishuri, abenshi muri bo ni abanyeshuri abandi ni abarezi, by’umwihariko mu mijyi hari urujya n’uruza ku banyeshuri bazinduka bajya ku mashuri bakaza no gusubira mu ngo z’ababyeyi.
Nta mubyeyi utifuza ko umwana we yakwiga atekanye, akajya agera ndetse akava ku ishuri amahoro.
Bagirebate Claudine buri gihe ni we witwarira umwana we ku ishuri n’amaguru, mu gitondo akamushyikiriza ubuyobozi bw’ikigo hanyuma akajya mu kazi, nyuma akaza kujya ku mucyura.
Byose ngo abikora kugira ngo abungabunge umutekano w’umwana we.
Bisi ni bumwe mu buryo bwashyizweho na bimwe mu bigo kugira ngo zitware abanyeshuri bajya ndetse bava ku ishuri.
Hari bimwe mu bigo byo bivuga ko nta buryo bwo gutwara abanyeshuri byashyizeho, ko ahubwo bumvikanye n’ababyeyi ko aribo bazajya bizanira abana mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwabo, hanyuma ikigo kigakurikirana umutekano w’umwana ageze ku ishuri.
Bamwe mu babyeyi n’abarezi twaganiriye bavuga ko umubyeyi yego afite uburenganzira bwo guhitamo uburyo umwana we agera ku ishuri bitewe n’ubushobozi bwe, gusa ngo hari abakoresha uburyo budatekanye nko gutegera abana moto cyangwa igare ugasanga bibatwaye barenze umwe, ibishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko abana aribo Rwanda rw’ejo, bityo ko umutekano w’abo bajya cyangwa bava ku ishuri ukwiye kubungabungwa, agakangurira ababyeyi kujya bita ku mutekano w’abana babo bakabakurikirana bakamenya uburyo bageze ku ishuri n’uburyo bavuyeyo.
IVOMO:RBA.RW