Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, aranenga abanyamadini n’amatorero biyita abahanuzi bagamije kwiba abanyantege nke bagendeye ku bikomere bafite.
abitangarije mu biganiro byahuje abagize ihuriro ry’ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, aho yagaragaje ko abiyita abahanuzi basigaye buririra ku bikomere abantu bafite bakabatwara utwabo, ibyo bikaba biri mu byigaragaza bibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Bizimana avuga ko abiyita abahanuzi bakiba abaturage, bataye indangagaciro zo kunga ubumwe, ubudahemuka n’ubunyangamugayo, n’izindi ziranga Umunyarwanda ugamije gufasha mugenzi we kugira aho ava n’aho agana mu iterambere.
Minisitiri Bizimana avuga ko abo bashingira ku myemerere y’abantu bakabayobya, bityo ko Abanyarwanda bakwiye gufungura amaso bakareba kure, kuko hari ibikwiye guhinduka kuri iyo myemerere.
Icya mbere agarukaho ni ugusubiza amaso inyuma hakarebwa uburyo ibikorwa bimwe by’amadini n’Abanyamadini byagize uruhare mu gusenya Igihugu, kuko biramutse bigarutse byaba ari ikibazo gikomeye.
IVOMO:KIGALI TODAY.COM