Umunyeshuri waturutse mu Rwanda yaba yagejeje Marburg mu Budage

0
55

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Ukwakira 2024, ikinyamakuru Bild cyatangaje ko abayobozi b’u Budage barimo gukora iperereza ku bimenyetso by’abagenzi babiri bari muri gari ya moshi, umwe muri bo akaba ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi wari wahageze mu ndege avuye mu Rwanda aho yahuriye n’umurwayi waje gusangwamo virusi ya Marburg .

Bivugwa ko uyu mugabo n’umukunzi we bagize ibimenyetso nk’ibicurane muri gari ya moshi yavaga i Frankfurt yerekeza i Hamburg.

Abayobozi bahise bafunga inzira ebyiri kuri Sitasiyo Nkuru ya Gari ya Moshi ya Hamburg maze bakura abantu muri ako gace, hanyuma abashinzwe ubutabazi bambaye imyenda yo kubarinda binjira muri gari ya moshi.

Abo bantu bombi bajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza ya Eppendorf i Hamburg. Abashinzwe ubuzima babaruye abagenzi bagera kuri 200 bari muri gari ya moshi kandi barimo kureba niba bakoranyeho n’abagenzi bombi barwaye.

Mu itangazo ryaryo mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryavuze ko undi muntu wahuye n’umurwayi wa Marburg mu Rwanda yagiye mu Bubiligi, ariko umuntu ku giti cye akomeza kuba muzima, akaba yararangije igihe cyo gukurikiranwa cy’iminsi 21, kandi atari ikibazo ku buzima rusange.

Virus nshya ya COVID mu Burasirazuba bwo Hagati

Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje uyu munsi ko ryamenyeshejwe ikibazo cy’umuntu wanduye ubwoko bushya bwa coronavirus iboneka mu Burasirazuba bwo Hagati bise MERS-CoV (Middle East respiratory syndrome coronavirus) muri Arabia Saoudite.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ya Arabia Saoudite, ivuga ko ari umugabo ukomoka mu karere k’iburasirazuba ufite hagati y’imyaka 50 na 55 wari ufite umuriro mwinshi, inkorora, guhumeka nabi, ndetse n’umutima utera bikabije wagaragaye ku itariki ya 28 Kanama.Yakiriwe mu bitaro ku itariki ya 31 Kanama, nyuma yo kumupima igisubizo ku itariki ya 4 Nzeri kigaragaza ko afite MERS-CoV.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here