Ibigo by’amashuri byitabiriye guhinga imboga mu kunganira ifunguro ry’abanyeshuri

0
15

Ibigo by’amashuri byitabiriye guhinga imboga mu kunganira ifunguro ry’abanyeshuri

Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera byitabiriye guhinga imboga mu rwego rwo kunganira ifunguro ry’abanyeshuri, biravuga ko bibafasha kubona indyo yuzuye.

Ku Ishuri ribanza rya Murwa n’Ishuri ry’Imyuga rya Kivuye, bahinga amashu ku buso buringaniye bugize imirima y’ishuri.

Abayobozi b’ibi bigo bavuga ko ubuhinzi bw’izi mboga bwunganira ibindi biribwa bahabwa na Leta bigizwe n’umuceri, kawunga n’ibishyimbo.

Ababyeyi barerera kuri aya mashuri bishimira iyi gahunda kuko ifasha abana babo kubona indyo yuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline nawe avuga ko basabye ibigo by’amashuri kwitabira guhinga imboga.

Ibi bigo by’amashuri bivuga ko byiteguye kongera ubuso buhingwaho imboga kugirango bikomeze kunganira ubushobozi bwabyo mu kwihaza.

IVOMO:RBA.CO.RW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here