Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa Nyafurika y’Imibare

0
66

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye bitabiriye amarushanwa y’imibare, arimo iryo ku Mugabane wa Afurika n’iryo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ko bitwaye neza.

Umukuru w’Igihugu yakiriye iri tsinda muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2024.

Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n’Igihugu muri rusange.

Ati “Iri rushanwa rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo byinshi by’ibibazo dufite.’’

Amarushanwa aba banyeshuri bitabiriye ni ayabaye umwaka ushize n’ayo muri uyu mwaka, arimo iryo muri Afurika rizwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) n’iryo ku rwego mpuzahanga, International Mathematical Olympiad (IMO).

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwanditse amateka yo kwegukana umudali wa Zahabu, uwa mbere rwegukanye muri PAMO 2024, yasorejwe muri Afurika y’Epfo muri iki Cyumweru.

Uyu mudali wegukanywe na Denys Prince Tuyisenge, uri mu banyeshuri batandatu bitabiriye aya marushanwa.

Itsinda ry’abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ryatojwe binyuze mu Kigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi mu Mibare (AIMS).

Ryanegukanye imidali irimo uwa Feza n’itatu y’umuringa ndetse n’indi yihariwe n’abitabiriye mu cyiciro cy’abakobwa.

Denys Prince Tuyisenge yagaragaje ko umudali yegukanye ari ingenzi mu myigire no gukabya inzozi ze zo kuzaba enjeniyeri.

Yagize ati “Gutsinda kugira ngo ugere ku rwego rwo kugira umudali wa Zahabu bintera imbaraga zo gukomeza kwiga ngo nzagere kuri byinshi.’’

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko bishimiye ko umunyeshuri w’Umunyarwanda yegukanye umudali wa Zahabu.

Ati “U Rwanda rwabaye urwa gatandatu mu bihugu 27. Ni ikintu cyiza ko Perezida wa Repubulika yamenye ko aba bana bitwaye neza, akaba yabahamagaye ngo bahure, abashimire, abanahembe.’’

Yasobanuye ko abanyeshuri bahatana mu marushanwa Nyafurika n’ayo ku rwego Mpuzamahanga bakurikiranwa na Leta ndetse abatsinze ikabafasha mu myigire n’iterambere ryabo.

Yakomeje ati “Habanza kuba irushanwa ritegurwa na Kaminuza y’u Rwanda na AIMS.’’

Ijonjora ry’ibanze ryitabirwa n’abanyeshuri bashobora kugera ku bihumbi 40 hanyuma abatsinze ku rwego rw’Igihugu bakajya mu mwiherero.

Irushanwa rya PAMO riba buri mwaka aho rihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2023 ryabereye mu Rwanda aho ryitabiriwe n’ibihugu 30.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ategurwa n’Ihuriro Nyafurika riteza imbere Imibare, African Mathematics Union.

Irushanwa rya PAMO 2024 ryahurije hamwe abanyeshuri batandukanye bo mu bihugu 27 byo ku Mugabane wa Afurika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here