Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazimuka bateguriwe gahunda nzamurabushobozi izatangira ku wa 29 Nyakanga ikarangira ku wa 30 Kanama 2024.
Iyi gahunda yamenyeshejwe abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, igamije kongera kwigisha abana bagize amanota ari munsi ya 50% mu isuzumabumenyi bahawe.
Iyo ayo masomo bayarangije bongera gukoreshwa isuzumabumenyi noneho utsinze akimuka mu mwaka ukurikiyeho, uyatsinzwe bikemezwa ko asibira bidasubirwaho.
Mu 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yashyizeho amabwiriza asaba ibigo by’amashuri kwimura abanyeshuri ari uko batsinze ibizamini n’isuzumabumenyi gusa, utageze ku manota asabwa agasibizwa mu mwaka yarimo.
Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi”.
Nko ku bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, aya mabwiriza ya MINEDUC avuga ko umwana wese wakurikiranywe neza yimurirwa mu mwaka ukurikira ariko ko “nta munyeshuri ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiyeho atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.
Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.
Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ayo mabwiriza yavugaga ko gusibiza abanyeshuri bizajya bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.
Kuri iyi nshuro abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gukora urutonde rw’abana bose bazajya muri gahunda nzamurabushobozi, bakarushyikiriza umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, na we akarushyikiriza REB bitarenze ku wa 22 Nyakanga 2024.
Mu itangazo REB yashyize hanze yavuze ko “imbonerahamwe izakoreshwa mu gutanga amakuru ku banyeshuri bazitabira iyi gahunda [abo bayobozi b’ibigo] bazayihabwa n’ushinzvwe uburezi ku karere.”
Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri kandi basabwe gushishikariza ababyeyi b’abana bazitabira iyo gahunda nzamurabushobozi, kuzayoherezamo abana babo muri iyo gahunda no kubasobanurira akamaro kayo.
REB yavuze ko ibi bikazakorwa mu nama y’ababyeyi izaba ku wa 05 Kanama 2024 izatangarizwamo amanota.
Mu bindi ni uko muri iyi gahunda nzamurabushobozi izabanzirizwa n’amahugurwa y’abarimu bose bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Ayo mahugurwa ateganyijwe kubera mu turere twose kuva ku wa 22 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2024, abayobozi b’ibigo bagasabwa kumenyesha abarimu bireba kuzayitabira.
Ku bijyanye n’ibyiciro bindi by’amashuri bisigaye, kuva ku cya kabiri cy’amashuri abanza kugeza ku cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nta gahunda nzamurabushobozi iteganijwe mu biruhuko, bivuze ko abo byemejwe ko bazasibira bizaba uko.