Menya Amashuri azahagararira ‘Ligue Centre I’ mu marushanwa y’umuco ku rwego rw’igihugu

0
5

Amashuri yitwaye neza ndetse azahagararira “Ligue Centre I” igizwe n’uturere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Gicumbi na Bugesera, yose yamaze kumenyekana nyuma y’amarushanwa yabereye muri Collège Saint André kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.

Ni amarushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza, umusingi w’iterambere”, aho kuri iki Cyumweru yari yahuje ibigo by’amashuri bisaga 15 mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ku rwego rw’amashuri abanza, mu ndirimbo, ishuri ryabaye irya mbere ni GS Nyabishambi ryo mu Karere ka Gicumbi aho ryagize amanota 88% naho mu mivugo hatsinze ishuri rya RCCS ryo mu Bugesera ryagize amanota 96,6%, rukurikirwa na EP Karera (Bugesera) 91,6% na EP Bushwagara (Gicumbi) 91%.

Mu matorero, ishuri rya mbere ryabaye Hope Heaven Christian School ryo mu Karere ka Gasabo n’amanota 77,6%, rikurikirwa na GS Mayange A (Bugesera) 74.3%, GS Muko (Gicumbi) 68%, Vincent Palloti (Kicukiro) 66, 6%, Melanie Christian School (Gasabo) 61,3% na EP Karera (Bugesera) 61%.

Ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ishuri ryabaye irya mbere mu ndirimbo ni irya GGAST ryo mu Karere ka Bugesera n’amanota 92,3%, rikurikirwa na GS Mayange A (Bugesera) 89,6%, PS Rwesero (Gicumbi) 88%, ERM Hope (Kicukiro) 87,6%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 87,3%, GS Kimironko (Gasabo) 87% na Collège St André (Nyarugenge) 84,3%.

Mu mivugo, ishuri rya ERM Hope ryo mu Karere ka Kicukiro ryaje imbere n’amanota 93,3%, rikurikirwa na PS Rwesero (Gicumbi) 92,6%, GS Maranyundo (Bugesera) 92%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 89,6%, GS Mayange A (Bugesera) 84,6% na Collège St André (Nyarugenge) 84%.

Mu matorero, ishuri rya mbere ryabaye irya GGAST ryo mu Karere ka Bugesera n’amanota 93,6%, rikurikirwa na NEGA (Bugesera) 92%, Collège Saint André (Nyarugenge) 72,3%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 68%, GSNDBC (Gicumbi) 65, 6% na ESSA Nyarugunga (Kicukiro) 60%.

Umwaka w’imikino n’umuco mu mashuri watangijwe ku mugaragaro ku wa 27 Ukwakira 2024 mu gihe amarushanwa y’umuco yasojwe ku rwego rw’akarere ku wa 9 Ugushyingo.

Ni mu gihe amarushanwa ya nyuma ku rwego rw’igihugu ateganyijwe tariki 1-3 Gicurasi 2025 aho azahuza amashuri yitwaye neza muri ‘ligues’ esheshatu zigize Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS).

IVOMO:WWW.IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here